Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uko wakwirinda indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B

Umwijima wo mu bwoko bwa B ni indwara ituma habaho kubyimba k’uturemangingo bitewe na virusi iwutera yo mu bwoko bwa B.

Iyi ndwara igaragarira mu maraso y’uyirwaye ikaba ngo ishobora kuza idakanganye cyangwa ikaba karande (twibanire), iyi ndwara iyo imaze kuzahaza uyirwaye ishobora no kumuviramo kanseri y’umwijima.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe gukusanya ibyavuye mu nkingo mu ishami rishinzwe inkingo mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Sibomana Hassan, ngo indwara y’umwijima yandurira mu maraso. "Kuba amaraso y’uwanduye yakwinjira mu mubiri w’utanduye, kugirana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu wanduye, biri mu bitera umwijima wo mu bwoko bwa B”.

Ikindi ngo ni ugukoresha ibikoresho bikomeretsa byakoreshejwe n’umuntu wanduye umwijima wo muri ubu bwoko. Ubu burwayi kandi umubyeyi ashobora no kubwanduza umwana mu gihe amutwite cyangwa amubyara.

N’ubwo iyi ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ikunze kuzahaza abayirwaye, ngo umuntu ashobora no kuyirinda akuriza izi nama:

Kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwirinda gukoresha ibikoresho bikomeretsa abandi baba bakoresheje, ariko ibi byose bikabanzirizwa no kwikingiza umwijima wo mu bwoko bwa B hakiri kare.

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima avuga kandi ko kuri ubu mu Rwanda imiti y’iyi ndwara iboneka ihenze cyane, ku buryo kuyigurira bitashobokera buri wese, cyane ko inafatwa igihe kirekire, akaba ari yo mpamvu RBC ikomeje gushishikariza abaturage kuyikingiza hakiri kare.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo