by http://www.ubuzima.info
Ubushakashatsi buherutse
gushyirwa ahagaragara mu Burayi burerekana ko umubare w’abagore
bibasirwa na kanseri y’ibihaha ugenda wiyongera cyane bitewe no kunywa
itabi.
Ikinyamakuru Topsante kiravuga ko mu bagore bari hagati y’imyaka 20
na 25 y’ubukuru, abagera kuri 46 % bafite kanseri y’ibihaha.
Muri uyu mwaka wa 2015, imibare y’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga
iragaraza ko kanseri y’ibihaha izica abagore benshi kurenza kanseri
y’ibere mu Burayi.
Mu kugaragaza ubukana bw’ikibazo cyo kunywa itabi mu bagore, abahanga
berekanye ko ikigereranyo cya’abagore kingana 14, 24% bashobora
kuzicwa na kanseri b’ibihahaba kubera itabi naho 14,22 bakazicwa na
kanseri y’ibere.Nubwo ubushakashatsi bwagendeweho ari ubwakorewe ku Mugabane w’u
Burayi gusa ku kibazo cya kanseri mu bagore, bwanagaragaje ko abantu
ibihumbi 400 bandura kanseri y’ibihaha buri mwaka kubera itabi ku Isi.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Abdoulaye Diagne, Umuyobozi
Mukuru w’Ikigo gikora ubushakashatsi ku bukungu n’imibereho myiza
y’abaturage cyo muri Senegal bwagaragaje ko Afurika yugarijwe
n’icyorezo cya kanseri y’ibihaha kubera itabi kandi rigira ingaruka
zitandukanye k’ubuzima bw’umuntu harimo kanseri y’ibihaha iyibere ku
bagore n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero.
Abaganga bavuga ko uyu mwaka wa 2015 wakabaye umwanya wo kwirinda itabi ku bo ryabase n’abatararinywa.
Baza Shangazi
Urwego News
Abagore banywa itabi bibasirwa na kanseri y’ibihaha
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment