Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Hari abacyitiranya amadayimoni n’indwara y’igicuri

Mu Rwanda usanga indwara y’igicuri bamwe batayisobanukiwe. Kuba ifatana umuntu ikamutura hasi ngo bituma kugeza ubu hari abakiyitiranya n’amadayimoni, abandi bakavuga ko yandura ku buryo usanga ufashwe nacyo abandi bamuhunga aho kumutabara, nk’ibyo ikinyamakuru Izuba Rirashe giherutse kubona i Gikondo.
Ibi byabaye ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaganiraga na bamwe mu bakorera mu nganda z'i Gikondo batinye kwegera umusore wari wafashwe n'indwara y'igicuri, batinya ko ngo yaba arwaye izindi ndwara.

Twambazimana Jean Pierre yagize icyo atangariza ikinyamakuru Izuba Rirashe ati "Twabonye aryamye hano dutinya kumukoraho, kuko abamubonye agwa hasi bavugaga ko ari ibintu by'iwabo bimufashe. Ubwo rero twanze kumukoraho."

Uyu yitwa Hakiza Jean Noel. We yagize ati "Njyewe nabonye aguye, nahise niruka. Gusa naje kugaruka nsanga umuntu aryamye hasi mbona yarahiye umubiri wose kandi yaramugaye ibice bimwe na bimwe by’umubiri, maze kubona yarahiye natekereje ko arwaye abadayimoni.”

Uwitwa Kamarade we wabashije kumubyutsa mu mazi, yagize ati "Njye nababwiye ko arwaye igicuri banga kubyemera, bose bakavuga ko nimwegera ngo abadayimoni bamfata, ariko sinagize ubwoba. Namuteruye mukura mu mazi. Kubera ko akenshi usanga abarwayi b’igicuri baba barahiye, usanga bituma abantu babatinya cyane, gusa ni abarwayi nk’abandi.”

Umwe mu bafite uruganda wasohotse akareba uwo musore yagize ati "Ariko rero kuba tugira ubwoba bwo kumwegera bifite ishingiro, reba yahiye umubiri wose, ikindi ntavuga ngo wenda wamubaza uko arwaye, ntabwo wamenya niba koko ari igicuri arwaye kuko umuntu aryamye muri ibi byatsi ntiwamenya icyabimuteye.”

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Dr Karenzi David umuganga mu bitaro bya CHUB, yemeza ko indwara y’igicuri akenshi usanga umuntu ayivukana, cyangwa ikaba yamufata bitewe no kurwara indwara zitandukanye mu mutwe, bikamuviramo ubumuga bw’igicuri.

Dr Karenzi yagize ati "Indwara y’igicuri ntiyandura, ikindi abantu nibamenye ko atari indwara ituruka ku badayimoni nk’uko bamwe babivuga, iyi ndwara ni ubumuga. Iyo ubonye umurwayi wayo afashwe, uramwegera ukamubuza ko yakwiruma ururimi, ubundi ukanareba ukamukura aho aguye ukamushyira ahantu heza, ku buryo iyo haciye akanya azanzamuka.”

Dr Karenzi yakomeje agira ati "Turasaba abantu rero kudatererana aba barwayi kuko biba ari ubufasha bw’ibanze, no kwa muganga babagenera imiti, gusa akenshi igicuri ntigikira, kuba iyo begereye umuriro akenshi bawugwamo ntabwo ari ikintu bihariye, ariko ni byiza kubarinda kwegera umuriro.”

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo