Bang Media

Ibinyobwa birimo isukari biri mu bitera Diyabete II

Abahanga mu by’ubuzima bo ku mugabane w’i Burayi, barakangurira abatuye isi kwirinda gufata ibinyobwa byinshi biryohereye kuko byongera ibyago byo kurwara Diyabete.

Aba bahanga bavuga ko kunywa icupa rimwe ry’ibinyamasukari ku munsi, byongera nibura kimwe cya gatanu cy’ibyago byo gufatwa na Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ugereranyije n’uwanywa icupa rimwe mu kwezi.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Diabetologia, abatuye isi barasabwa kugabanya umubare w’amasukari binjiza mu mubiri kuko aba yiganjemo calories zigira uruhare mu kongera ibiro.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye ku bantu basaga ibihumbi 350,000, aho babajijwe ibibazo binyuranye ku ndyo bafata nyuma bagenda bareba isano iri hagati y’imirire n’indwara ya Diyabete.

Aganira n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters),  uwayoboye ubu bushakashatsi, Dora Romaguera, wo mu ishuri Imperial College London, yagize ati, « kunywa cyane ibinyobwa birimo amasukari n’ibiryohereye biganisha ku kurwara Diyabete, uko umuntu yongera ingano y’iyi mitobe mu mubiri, ni nako ibyago byiyongera; abantu bagomba kwigishwa neza bagasobanukirwa n’ingaruka z’amasukari ».

Uhagarariye ikigo cy’ubushakashatsi, Diabetes UK, Dr Matthew Hobbs,  arasanga hari isano ikomeye iri hagati y’ibinyobwa byiganjemo amasukari n’indwara ya Diyabete.

Dr. Matthew yagize, «ibinyobwa byiganjemo amasukari ntibigira ingaruka gusa ku kongera uburwayi bwa Diyabete ya kabiri, ahubwo binagira ingaruka ku biro by’umuntu. Turakangurira abantu kugabanya ibinyobwa n’ibiribwa birimo amasukari kuko Calories zibirimo ziganisha ku bwiyongere bw’ibiro, mu gihe kugira ibiro biringaniye ari wo muti wo kwirinda Diyabete yo mu bwoko bwa II ».

Umuyobozi uhagarariye amashyirahamwe y’abakora ibinyobwa bidasindisha, Gavin Partington, nawe yagize ati, «kunywa ibinyobwa bidasindisha birinda umubiri w’umuntu, ariko hari ibinyobwa cyangwa ibiribwa cyane cyane byiganjemo amasukari biba bisaba ko bifatwa ku buryo buringaniye hagamijwe ko bitagira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu wabifashe ».

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment