Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kwisiramuza bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera Sida kuri 60%

Abashakashatsi bo muri kaminuza y’i Washington, kuri uyu wa 20 Mata 2013, bashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi bwabo, aho bavuga ko gusiramurwa ku bagabo bitagabanya gusa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (MST), ahubwo binagira uruhare mu gukumira ubwandu bwa virusi itera Sida.

Aba bahanga bavuga ko ugusiramurwa bigabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida ku kigero kiri hagati ya 50-60 % ndetse n’ibyago byo kwandura virusi yitwa papillomavirus n’ubundi bwoko bwa virusi.

Nyuma yo kubona ibyavuye mu bushakashatsi, izi nzobere zo muri kaminuza ya Washington, zakomeje gukora ubucukumbuzi bujyanye no kumenya impamvu ku mugabo usiramuye habaho uku kutandura, aho ku wa 16 Mata 2013 ari bwo batangarije ikinyamakuru cyitwa Mbio, ko hari byinshi bihinduka ku miterere y’igitsina cy’umugabo nyuma yo gusiramurwa harimo uguhinduka kwa microbione.

Iyi microbione ngo ni uruhurirane rwa za mikorobe aho bagerageje gukora igereranya hagati y’umugabo usiramuye ndetse n’utarasiramuwe; nyuma y’umwaka hakorwa iyi nyigo ku bagabo basiramuye ingano na mikorobe ku gitsina yari yaragabanyutse cyane ugereranyije na bagenzi babo batisiramuje.

Ku mugabo utarabashije gusiramurwa bitewe n’umubare munini wa za mikorobe, bituma habaho ugukumira ibice bishinzwe kurinda ubwandu byitwa Langerhans ngo budatambuka ku buryo biba byoroshye cyane gufatwa n’ubwandu bw’indwara zinyuranye.

Nk’uko bikomeza bitangazwa n’izi nzobere, ngo ku mugabo udasiramuwe usanga uturemangingo twa Langerhans twarakumiriwe ku buryo bitatworohera gukumira ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’agakoko gatera Sida.

Ku rwego rw’isi, abagera kuri miliyoni 34 bamaze kwandura icyorezo cya Sida, naho abagera kuri miliyoni 1.7 bakaba bahitanwa nayo buri mwaka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo