Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kurya inyama nyinshi bigira ingaruka ku bana b’abakobwa

Nk’uko bitangazwa n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima, umwana w’umukobwa wagaburiwe indyo yiganjemo inyama bimugiraho ingaruka zirimo kugera mu gihe cy’ubwangavu mbere y’imyaka 12, umubyibuho ukabije, ndetse bikanamwongerera amahirwe yo kurwara indwara ya kanseri.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa interineti rwa www.care2.com, umwana w’umukobwa wiga kurya, ahabwa indyo irimo ibikomoka ku nyamaswa, kuko ngo iyo arya inyama kenshi, bimuviramo kujya mu bwangavu imburagihe, bigatuma atangira kubyibuha, bikaba byanamuviramo kurwara imitsi mu gihe akuze.

Mu nyama cyangwa ibindi bikomoka ku nyamaswa nk’amagi, amafi, amata n’ibindi, ngo harimo intungamubiri zo mu bwoko bwa "Protein”, ndetse bikaba biniganjemo amavuta atuma umukobwa agenda abyibuha mu gihe abigaburirwa buri munsi, ndetse ngo binatuma imisemburo yiyongera mu mubiri w’umwana w’umukobwa, bityo bigatuma ajya mu mihango afite imyaka iri munsi ya 12.

Nk’uko urwo rubuga rukomeza kubigaragaza, mu biribwa bikomoka ku nyamaswa, inyama zongera imikorere y’umusemburo wo mu mubiri witwa IGF-1 (insulin-like growth factor 1), ari nawo ugira uruhare mu mikurire y’umubiri.

N’ubwo ibikomoka ku nyamaswa biri mu bigize indyo yuzuye cyane cyane ku mwana, ngo umubyeyi akwiye kugena iminsi byibura 3 cyangwa ine mu cyumweru azimuha kandi ntazimugaburire inshuro zirenze 2 ku munsi.

N’ubwo usanga ababyeyi bagaburira abana inyama ziseye kugira ngo banoze imirire yabo, ngo bakwiye kwibuka ko zigira ingaruka, bityo bakajya bagabanya urugero rwazo, kandi bakibuka kujya bazisimburanya n’ibindi biribwa bikomoka ku nyamaswa nk’amafi, amagi, amata n’ibindi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo