Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ingaruka ziterwa no kwicara igihe kirekire

Urubuga rwa interineti rwa medicalnewstoday.com rwashyize ku mugaragaro ingaruka ziterwa no kwicara igihe kirekire, n’inama z’uburyo umuntu ashobora kuzirinda.

Umuntu ashobora kwicara igihe kirekire bitewe n’imiterere y’akazi imusaba kuguma hamwe cyangwa akaba yabiterwa no kugira ubute bwo kuba yakumva yaguma aho ari atanyeganeze.

Ibyo bitera ingaruka z’uburwayi bw’ibyorezo nka Dibete, Kanseri yo mu gatuza n’umugongo n’izindi nko kubabara umutwe . Umubiri w’umuntu ukenera gukoreshwa mu buryo butandukanye kugira ngo amagufa agumane umwimerere wayo, amaraso atembere neza, n’ubwonko bukore uko bikwiye.

Ahanini iyo umuntu yicaye ahantu hamwe adahaguruka ngo akoreshe umubiri, bituma uruti rw’umugongo rusa nk’urwituna, bityo byaba kenshi bikaba byavamo kubabara ku buryo akenera ubuvuzi.

Mu rwego rwo kwirinda izo ndwara, icyafafasha umuntu ni ukujya afata umwanya wo guhaguruka mu kazi akaba yakora imyitozo ngororamubiri yoroheje, akajya mu kiruhuko cya saa sita. Ikindi ni ukugira umunsi wa siporo, bitashoboka akayikora mu gihe atari mu kazi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo