![]() |
Kugona ni iki, biterwa ni iki? |
Dore bimwe mu bintu byagufasha kutagona :
1.Kuryamira uruhande cyangwa urubavu : burya umuntu agona cyane iyo aryamye agaramye cyangwa yubitse inda.
2. Kwegura umutwe : iyo umuntu aryamye asa nk’uwubitse umutwe ntago umwuka irambuka neza mu muhogo, kwegura umutwe neza ijosi ntiryihine nabyo byagufasha kutagona. Aha ni byiza ko washaka umusego kuko ntago wasinzira ushinze ijosi.
3. Kutanywa inzoga nyinshi n’imitsi isinziriza : kuko bituma ururimi rwirekura n’inyama yo mu nkaka byirekura cyane bigatuma umwuka udatambuka neza.
4. Kwivuza : mugihe urwaye ibicurane, sinusites cyangwa izindi ndwara zituma ufungana mu mazuru cyangwa imihogo kuburyo udahumeka neza.
5. Kugabanya Ibiro kuko umubyibuho uri mu bituma umuntu agona
0 comments:
Post a Comment