Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kugona ni iki, biterwa ni iki?

by http://www.ubuzima.info

Kugona ni iki, biterwa ni iki?
Kugona ni iki, biterwa ni iki?
Kugona:Iyo usinziriye ururimi, umubiri wo mu nkanka na ka kanyama ubona iyo wasamye cyane gasa nk’agatendera ahagana mu muhogo birirekura, iyo umuntu agona rero biba byerekana ko ari guhumeka maze umwuka ntutambuke neza mu muhogo kuko izo nyama zishobora kuba ziri kuwubuza gutambuka nk’uko bikwiriye. Urusaku wumva iyo umuntu agona, ni uruturuka kuri uwo mwuka ushaka gutambuka ukanyeganyeza izo nyama mu muhogo no mukanwa.   Zimwe mu mpamvu zishobora gutera umuntu kugona ni : umubyibuho cyane cyane mu ijosi, kunywa inzoga nyinshi mbere yo kuryama, gufata imiti isinziriza, indwara nka grippe, sinusites n’izindi zituma umuntu adahumeka neza.   

Dore bimwe mu bintu byagufasha kutagona :   

1.Kuryamira uruhande cyangwa urubavu : burya umuntu agona cyane iyo aryamye agaramye cyangwa yubitse inda.   

2. Kwegura umutwe : iyo umuntu aryamye asa nk’uwubitse umutwe ntago umwuka irambuka neza mu muhogo, kwegura umutwe neza ijosi ntiryihine nabyo byagufasha kutagona. Aha ni byiza ko washaka umusego kuko ntago wasinzira ushinze ijosi.  

 3. Kutanywa inzoga nyinshi n’imitsi isinziriza : kuko bituma ururimi rwirekura n’inyama yo mu nkaka byirekura cyane bigatuma umwuka udatambuka neza.   

4. Kwivuza : mugihe urwaye ibicurane, sinusites cyangwa izindi ndwara zituma ufungana mu mazuru cyangwa imihogo kuburyo udahumeka neza.   

5. Kugabanya Ibiro kuko umubyibuho uri mu bituma umuntu agona

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo