Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Abafata imiti yo kuboneza urubyaro basabwa kubanza kwipimisha

Bamwe mu bagore bakoresha uburyo bwa kizungu mu kuboneza urubyaro, baragirwa inama n’abaganga yo kujya begera abaganga bakabagira inama mbere yo gufata iyo miti.
Nk’uko Muhimba John, umuforomo ukorera ku kigo cyita ku mibereho myiza y’abaturage ARBEF abitangaza, ngo ni ngombwa kubanza gupima umugore uje gufata imiti yo kuboneza urubyaro, agasobanurirwa ibyiza ndetse n’ingaruka (effets secondaires) buri muti ushobora guteza ku mubiri, bityo akaba ariwe wihitiramo uburyo akoresha buberanye n’umubiri we.

Uyu muforomo akomeza avuga ko hari ibihuha bamwe mu bagore bahuye n’izo ngaruka bakwirakwiza aho batuye, ibyo bigatuma bagenzi babo batinya kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, ati “bigomba kumenyekana ko imibiri y’amantu idateye kimwe, ni nayo mpamvu itakira imiti ku buryo bumwe.

Hari umuti ushobora guteka ikibazo ku muntu runaka, nyamara ku wundi ukamugwa neza. Abantu ntibakwiye kumva ibyo bihuha, ahubwo bajye begera ibigo nderabuzima bahabwe imana, nibiba ngombwa bahindurirwe uburyo bakoreshaga.”

Mihimba John avuga ko ingaruka zikunda kugaragara ku bagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro, ari nko kurwara umutwe, isesemi, guhindagurika kw’imihango n’ibindi, ati “ntabwo biba bikanganye, ahubwo biterwa no kuba umubiri w’uwo mugore utakiriye wa muti.”

Uyu akomeza avuga ko nta muti utagira ingaruka, ndetse ngo ni nayo mpamvu usanga imiti yose ivura indwara zimwe, ariko ibujijwe ku bantu bamwe na bamwe.

Mukamurigo Joséphine, ni umwe mu babyeyi bakoresha uburyo bwa kizungu mu kuboneza urubyaro, yatangaje ko yagize ikibazo cy’umubyibuho ukabije, haziramo n’uburwayi bwa diyabete bitewe n’uko yakoreshaga ibinini byo kuringaniza urubyaro, ati “nabikoresheje mu gihe kirenze imyaka itanu, ariko sinigeze mbona ingaruka n’imwe icyo gihe cyose.”

Mukamurigo ati “mu Werurwe 2011 nibwo nagiye kwivuza, umuganga ambwira ko ibyo bibazo nabitewe no kuba narakoresheje imiti yo kuboneza urubyaro kandi imiterere y’umubiri wanjye itabinyemerera.”

Mukamurigo akaba yongeraho ko n’ubwo yafataga iyo miti mu gihe kingana gityo, atari yarigeze abanza kwipimisha ngo amenye niba iyo miti ijyanye n’imiterere y’umubiri we, cyangwa se niba nta kibazo izamutera.
Source: Izuba

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo