Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Abarwayi ba diyabete barwara igituntu ku buryo bworoshye

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara umwaka ushize wa 2011 n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) ku bijyanye n’indwara z’ibyorezo, hagaragaramo ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’Abanyamerika bugaragaza ko abarwayi b’indwara ya diyabete bashobora kurwara igituntu ku buryo bworoshye.

Muri ubu bushakashatsi bwakorewe ku barwayi barwaye indwara ya diyabete batuye ku mpera z’imbibi z’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Mexique. Iri tsinda ry’abashakashatsi ryagagagaje ko akenshi indwara y’igituntu ari icyuririzi ku zindi ndwara umuntu aba asanzwe arwaye.


Gusa ngo abarwayi ba diyabete akenshi ni bo bakunze gufatwa n’igituntu nk’uko byemezwa na Patrick Vexiau umuyobozi wa serivise ishinzwe ibijyanye n’indwara ya diyabete ku bitaro bya Saint-Louis bihererye mu mugi wa Paris ho mu Bufaransa. Ibi kandi bikaba byemezwa n’umunyamabanya mukuru w’umuryango uhuza abarwayi ba diyabete bo mu gihugu cy’u Bufaransa.


Irindi tsinda ry’abashakashatasi riyobowe na Dr Blanca I. Restrepo, umwarimu wigisha ibijyanye n’indwra z’ibyorezo muri Kaminuza Nkuru y’i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryagaragaje ko ibyago byo kurwara indwara y’igituntu ari inshuro ebyiri ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2 (diabete de type 2).


Gusa ariko nubwo impamvu ibitera itarabasha gushyirwa ahagaragara, aba bashakashatsi bavuga ko indwara ya diabete yo mubwoko bwa 2 igabanya abasirikare b’umubiri w’umuntu bigatuma microbe (Mycobacterium tuberculosis) zanduza igituntu zimwinjira.


Mu zindi mpamvu zitangazwa ko ari zo zituma umurwayi wa diyabete yibasirwa n’igituntu ku buryo bworoshye kurenza urwaye indi ndwara, ngo ni uko umurwayi wa diyabete aba afite isukari nyinshi irenze ikenewe mu mubiri. Iyo sukari rero ikaba ari yo microbe zomu bwoko bwa bacteries ziza zikurikiye ku murwayi wa diyabete, dore ko turiya dukoko dutungwa n’isukari yo mu mubiri.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo