Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Igituntu cy’igikatu nacyo kiravurwa kigakira burundu!

Imibare igaragazwa n’ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero muri RBC, igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda haboneka abarwayi b’igituntu cy’igikatu bari hagati ya 80 na 90.

Nk’uko byatangajwe na Dr HABIMANA-MUCYO Yves ushinzwe indwara y’igituntu cy’igikatu muri iryo shami rya RBC, abarwayi 86 b’igituntu cy’igikatu nibo batangiye imiti mu mwaka wa 2011.

Kuva muri 2005, ubwo mu Rwanda hatangiraga kuvurwa igituntu cy’igikatu, kugeza muri 2011 abarwayi 513 nibo bamaze kujya ku miti ivura iyo ndwara, kandi hejuru ya 90 ku ijana by’abarwayi b’igituntu cy’igikatu baravurwa bagakira neza.

Umuntu ugaragayeho iyi ndwara avurwa kandi akitabwaho n’abaganga babihugukiye kugeza akize. Abarwayi batangirira imiti mu bitaro byabugenewe biri Kabutare mu ntara y’amajyepfo, Kibagabaga mu mugi wa Kigali ndetse na Kibungo mu ntara y’iburasirazuba. Iyo ibipimo bya raboratwari (laboratory exams) bimaze kwerekana ko umurwayi atangiye koroherwa kandi atakibashaka gukomeza kwanduza abandi, umurwayi ava mu bitaro agakomereza imiti ku ivuriro rimwegere, dore ko ibigo nderabuzima byose mu gihugu bishobora gukurikirana abafite iyi ndwara.

Nyuma yuko bigaragaye ko abarwayi b’igituntu cy’igikatu bo mu Rwanda bitabwaho neza kandi bagakira, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryahisemo u Rwanda ko rwabera ikitegrerezo ibindi bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba mu bijyanye no kwita ku bantu barwaye igituntu cy’igikatu (center of excellence on programmatic management of drug resistant TB).

Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Dr HABIMANA-MUCYO Yves ushinzwe indwara y’igituntu cy’igikatu yasabye abantu bose ko bajya bihutira kujya kwisuzumisha indwara y’igituntu igihe bagize inkorora irengeje ibyumweru bibiri. Yasabye kandi abagaraweho indwara y’igituntu ko bajya bafata neza imiti uko bayandikiwe na muganga. Ibi bizabafasha kwirinda kuba bakwanduza abandi, koroherwa vuba no gukira neza ndetse bikarinda umurwayi kuba igituntu yari arwaye cyahinduka igikatu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo