Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibintu bine (4) byagufasha kutandurira ibicurane mu biro

Kubera ko Telephone zigendanwa duhererekanya kenshi twerekana amafoto y’imiryango, amashusho cyangwa uko byifashe kuri facebook nizo ndiri z’udukoko dutera indwara. Ikigereranyo cya 30 % cy’udukoko twanduza turi kuri telephone turuhukira ku ntoki kandi intoki ni zo uri bwikoze ku maso, ku munwa, ndetse no ku mazuru.

Nkúko bigaragazwa n’imibare y’igipimo cy’ubuzima cya 2010 cy’ikigo cy’igihugu cyo kurinda no kwigisha ku buzima, mu gihugu cy’u Bufaransa, ngo gukaraba intoki uko bitegetswe biri kure cyane ndetse no mu gihe cy’icyorezo! Nyamara kandi intoki ni zo muryango indwara zinjiriramo kuko ari zo dukoza buri kanya ku munwa, ku mazuru tutabyitayeho.

Ni ngombwa kwirinda :

- Gukora ku bintu bihuriweho n’abantu benshi nk’urugi, ibikoresho bigendanwa, mudasobwa ihuriweho na benshi.
- Karaba intoki neza uko bitegetswe ukoresheje isabune n’amazi meza cyangwa « Gel hydroalcoolique ».
- Ni ngombwa gukingura amadirishya ukareka akayaga kakinjira mu biro byawe inshuro nyinshi ku munsi, no mu gihe cy’ubukonje. Iminota 10 irahagije. Niba ari inyubako zifite ibizana umuyaga (ventilation) mugumane ako kayaga mukinze imiryango.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo