Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Akoko gashobora kuba intandaro yo kugira intanga ngabozidafite ingufu!

Nk’uko bitangazwa n’abashakashatsi benshi bagiye batandukanye, 20% by’abagabo ku isi bagira aka koko (mutation génétique) gashobora kuba gaca intege intanga ngabo. Ikipe mpuzamahanga y’abashakashatsi bashyize ahagaragara uruhare rw’inkomoko (gène) y’umuntu ku bugumba bwe.

Nk’uko tubitangarizwa n’ikinyamakuru le figaro.fr, iyo umugabo yakomotse ku babyeyi bafite gène ya DEFB126, ari umugabo cyangwa se umugore, intanga ze ziba zibura poroteyine (protéine) zazifasha kurenga inkondo y’umura y’umugore.

Ibi bikaba bituma intanga zirinda zipfa zitaragera aho zihurira n’intanga gore kugira ngo zireme urusoro. Ariko kandi ngo si ko aka koko kagira ingaruka buri gihe ngo bitere ubugumba.

Ikibabaje ni uko umuntu agira ibiranga umugabo muzima ushobora kuba yabyara, ariko imiryango irimo iki kibazo usanga nta bushobozi bwo kubona abana ari na yo mpamvu mu bihugu byateye imbere nka Amerika, Ubushinwa, n’ibindi bigira aba bantu gukoresha gahunda ya fécondation in vitro yo kuba babyarira hanze.

Abagabo benshi bagerageza gusimbuka iki kigeragezo kubera impavu zitandukanye harimo nk’umuvuduko, umubare, n’uko intanga zabo ziteye.

Iyo byagaragaye rero ko ufite kiriya kibazo, ntibiba bivuze ko wowe hari uruhare wabigizemo, gusa hari n’igihe nawe bishobora kukubaho kubera gukunda kwiyahuza ibiyobyabwenge cyangwa alcool kuko na byo bishobora kuba intandaro y’ubugumba cyangwa gucika urutege kw’intanga ngabo.

Na none, alcool ntizigira ingaruka ku bagabo gusa ahubwo no ku bagore batwite bishobora kwangiza ka koko umwana akavuka afite ubwenge butuzuye, bityo akazasubira ibumuntu bitinze nk’uko tubitangarizwa n’urubuga www.topsante.fr.

Ni ryari bavuga ko iki kibazo cyateye ubugumba?

Igihe abashakanye bamaze amezi agera cyangwa arenga 12, bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Na none kandi abahanga bagaragaje ko abagabo bafite ka koko (DEFB126) kikubye kabiri y’agasanzwe baba bafite amahirwe angana na mirongo itandatu ku ijana yo kuba batera inda kurusha abagabo badadafite akoko na kamwe.

Aba bahanga bagaragaje ko ingorane nyinshi ziba ku myanya myibarukiro y’abagabo harimo kanseri y’amabya. Cyakora ibi ntiterwa gusa no kunywa alcool cyangwa aka koko, ahubwo bishobora no guterwa n’ibidukikije birimo guhura na composées chimiques nyinshi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo