Iyo umubyeyi atwite hari ibintu byinshi bihinduka mu buzima bwe bwa buri munsi, kimwe mu mahinduka umubyeyi abanza kugira bikaba ari ibyerekeye n’imirire.
Mu gihe rero umubyeyi atwite hari ibyo agomba kwitwararika kugira ngo arusheho kugira ubuzima buzira umuze hamwe n’uwo atwite, muri ibyo dore iby’ibanze.1. Gufata igaburo ryuzuye rikize cyane cyane ku mboga rwatsi ndetse na protein buri munsi.
2. Gusimburanya ibigize ifunguro ni ingenzi, ibi bifasha ko umubyeyi abona vitamins ndetse n’imyunyu ngugu umubyeyi aba akeneye igihe atwite kandi bituma umubyeyi atazinukwa bimwe mu biribwa.
3.Buri gihe ni ingenzi ko umubyeyi anywa amazi ahagije kuko ari ingenzi cyane kuko bifasha uruhu rw’umubyeyi kutagira amahinduka kubera gutwita ndetse bikamurinda kubyimba bimwe mu bice by’umubiri, constipation ndetse n’ibindi. Kunywa byibuze ibirahure 8 by’amazi ku munsi byaba bihagije.
4. Kugerageza kurya ibiryo bike bike iyo wumva ufite iseseme cyangwa ufite ikibazo cyo kuruka, kurya ibiryo bike mu bihe bigiye bitandukanye bizatuma isukari yo mu maraso iguma ku kigero kiza bitume umubyeyi yumva amerewe neza kandi akabasha gukomeza akazi ke ka buri munsi.
5. Gerageza kurya neza kugira ngo ubashe kwiyongera mu biro no kubona intungamubiri zikenewe ku buzima bw’umubyeyi n’uwo atwite, ugomba kurya ibiribwa bikize kuri proteins ndetse na vitamins ariko tutirengagije ko vitamins A nyinshi zishobora kugira ingaruka mbi.
Icyo tutagombye kwirengagiza ni uko umubyeyi aba agomba kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza we n’uwo aba atwite, uramutse ushaka ibisobanuro birenze ushobora kwegera abaganga bashinzwe kwita ku babyeyi bakagufasha.
0 comments:
Post a Comment