Uhora wibaza icyo wakora kugira ngo umukobwa w’inshuti yawe ahorane ibyishimo igihe cyose muri kumwe ndetse n’igihe mutari kumwe kandi abe ataguca inyuma? Sobanukirwa na bumwe mu buryo ushobora gukoresha kugira ngo uwawe ahorane akanyamuneza ndetse bitume atagira n’igitekerezo cyo kuba yaguca inyuma.
Ushobora kuba uri umusore ufite umukobwa mukundana ugahora wibaza impamvu atajya akwishimira cyangwa se ngo umubonemo ibyishimo igihe muri kumwe n’igihe mutari kumwe. Wibaza niba hari icyo wakora kugira ngo umushimishe ndetse unatume yiyumvana nawe mu rukundo, hari bumwe mu buryo twagukusanyirije ushobora gukoresha umukobwa w’inshuti yawe agahora yishimye igihe cyose kandi akishimira gukundwa nawe aho kugira ngo abe yaguca inyuma, nk’uko tubikesha urubuga rwa internet www.fanpop.com.Uru rubuga ruvuga ko ngo burya ikintu gishobora gutuma umukobwa yishima igihe muri kumwe ndetse mwaba mutanari kumwe akiyumvamo urukundo umukunda bikaba byamutera akanyamuneza gahoraho ari ugukunda kumusangiza amabanga yawe yaba akomeye cyangwa se n’ayo wita ko yoroheje, kumusekera ukamubwira ibintu gahoro n’ijwi ryoroheje kuko ngo abakobwa badakunda kubwirwa ibintu bisa nk’aho ari itegeko cyangwa se agahato, kudakunda buri gihe kumuhamagara ngo muganire ari uko uri wenyine, ahubwo ngo fata igihe uri kumwe n’izindi nshuti zawe umuhamagare muganire mwese mwishime munaseke ariko ukomeze kumubwira no kumwereka ko ari uw’agaciro, ibi ngo bizatuma ahora yishimiye urukundo umuha ndetse binagabanye kuba yatekereza abandi bahungu.
Uru rubuga kandi rukomeza ruvuga ko nubwo abakobwa bakunda kuba sexy ariko badakunda ko abahungu b’inshuti zabo ari byo bababwira. Rero ngo aho kumubwira ko ari sexy mubwire ko ari mwiza cyane ni byo bimushimisha kandi bikamutera akanyamuneza gahoraho uko abyibutse. Cunga igihe umukobwa w’inshuti yawe ababaye/afite agahinda ku buryo ashobora kurira nushaka abe ari wowe uba impamvu yo kurira kwe ariko nurangiza ube nyambere umuhoze, umuhanagure amarira ku maso, umwereka ko umuri hafi kuko ngo ibi bizatuma yumva ko hari umwitaho akamenya amakuru ye kandi ushobora kumuhoza no kumuba hafi mu gihe cy’umubabaro hanyuma bimutere ibyishimo kandi yumve ko nta cyatuma ajya ahandi kuko ntacyo yakuburanye.
Niba ufite imodoka yawe mukaba mugiye kujya ahantu runaka cyangwa se ikaba ari n'iye bwite, uramenye musore ntureke umukunzi yikingurira urugi, ahubwo ngo niba wari unayirimo banza uvemo hanyuma uze umufate akaboko umukingurire urugi yinjiremo hanyuma nawe ubone kwinjira kandi wibuke no kumubaza niba ntacyo yibagiwe, ibi rero ngo bizatuma yumva ko arinzwe ntakintu kibi cyamukoraho, kuko ari uw’agaciro kandi ko afite umukunzi w’umugabo koko.
Koresha uburyo bwose umukobwa w’inshuti yawe nta wundi umwitaho kukurusha kuko ngo bitamushimisha kubona hari undi musore utari inshuti ye ariko akagutanga kumuhamagara cyangwa se kumwohereza ubutumwa bugufi bumubaza uko yaramutse, bumwifuriza ijoro ryiza, kmubwira ngo aryoherwe, kumusangiza ku byo yarose n’utundi tuntu twerekana ko umuntu umwitayeho; aha rero ngo ni byiza kwita kuri utu tuntu kandi ugakora ku buryo ntawe ukurusha kumwitaho no kutumukorera kuko ngo ibi ari byo bituma yumva ko akunzwe bikamunezeza kandi akumva ko ntawe ukuruta kuko ibyo akuboneraho nta handi yabisanga. Ibi ngo iyo ubikorera umukobwa nta na rimwe abura umunezero ndetse ndetse kandi agahora akwiyumvamo ariko ngo mu gihe byabuze akabibona ahandi bishobora rwose no gutuma yigendera akajya gushaka aho abonera urukundo n’umunezero atabonera iwawe.
Ngo kandi niba ushaka kumubona yishimye hora umukorera utuntu tudasanzwe kandi dusa n’uturamba tudashira. Aha twavuga nk’impano zisa n’izidasanzwe cyane ku buryo abandi bakobwa nibabibona bamubwira ko afite umusore umukunda kandi umwitaho. Ihatire kujya umwibutsa uburyo umukunda kurusha kumubaza ko we agukunda ndetse unakoreshe uko ushoboye ku buryo yumva akunzwe ndetse ngo unamurinde kumva ko ari wenyine kandi ngo unashake igihe umutumire mujye ahantu runaka mufate amafoto. Ibi byose ngo bizatuma aryoherwa n’urukundo, arwiyumvemo kandi aguhe agaciro ku buryo adashobora kugusiga kuko ngo ibyo umukoreye byose bimwiyandika ku mutima.
Ubu rero ni bumwe mu buryo twari twabakusanyirije mushobora gukoresha, waba uri umusore kugira ngo umukobwa w’inshuti yawe ahorane akanyamuneza/ahore acyeye kandi yumva ko akunzwe kuko ngo iyo yishimye abantu bakabimubwira asubiza amaso inyuma akibuka ko ufite uruhare runini mu byishimo bye. Ibi ngo bikaba bituma atakwibagirwa cyangwa se ngo abe yaguca inyuma kuko aba yumva ko nta wundi wamuha urukundo kugeza ahawe cyangwa se ngo atume unezezwa, bityo ngo bikaba byaba umusemburo wo kurambana mu rukundo bikanamurinda kugira umutima wo gukunda abandi bahungu. Ibi rero tubibashakashakira kugira ngo mukomeze kubagarira urukundo rwanyu no gusobanukirwa neza uburyo bunoze bwo gukundana bityo bitume mwishimirana n’abo mukunda hanyuma ubuzima na bwo bubaryohere kuko urukundo rwiza ari kimwe mu bituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.
0 comments:
Post a Comment