Kuri uyu wa gatatu, tariki 30 Ugushyingo 2011 Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), ryakiriye abagore 160 baturuka mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’amakoperative aterwa inkunga n’umushinga ActionAid Rwanda, baturutse mu Turere twa Nyaruguru, Gisagara, Nyanza, Karongi na Musanze bahabwa ibiganiro ku mategeko akubiye mu gitabo cyiswe “MUNYARWANDAKAZI MENYA AMWE MU MATEGEKO AKURENGERA.
Amategeko akubiye muri ako gatabo ni aya akurikira :
• Itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina,
• Itegeko ry’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura
• itegeko rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka.
Hatanzwe kandi ubuhamya butandukanye bw’abagiriwe ihohoterwa ndetse bungurana ibitekerezo.
Atangiza ibiganiro, Perezida w’Ihuriro FFRP, Depite MUKARUGEMA Alphonsine, yabwiye abari aho ko ikigamijwe ari uguca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane muri iyi minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibikorwa bikaba byaratangiye kuwa 25 Ugushyingo 2011 bikazarangira taliki 10 Ukuboza 2011 ku munsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Depite Mukarugema Alphonsine yashimiye kandi abagore babaye indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina anasaba ko bakomeza gufasha bagenzi babo babonamo ubushobozi kugira ngo bubake umuryango nyarwanda uzira ihohoterwa.
Abo bagore baturuka mu Turere dutandukanye mu byo bahamije harimo ko ihohoterwa rikiriho haba mu ngo, mu kazi, irishingiye ku gitsina, ihohoterwa ryo ku mubiri (gukubitwa, gutukwa, guhozwa ku nkeke n’abo bashakanye…), ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigatera indwara zidakira nka SIDA n’ibindi.
N’ubwo mu buhamya batanze hagiye hagaragara ko hakiriho ihohoterwa, abagore bafashwa n’umushinga ActionAidRwanda baranishimira intera yabagejejeho ibafasha kurwanya ubukene, kubaho neza (kuvuzwa, kubona ibiribwa, korozwa inka, kurihira abana mu mashuri…) bakaba ari abayobozi n’abavugizi ba bagenzi babo.
Ikindi kandi n’ubwo bamwe mu bagore babashije kumenya aho bagana mu gihe bahohotewe, abatanze ubuhamya bagaragaje ko hakiri imbogamizi ku bandi; imbogamizi zishingiye ku kutamenya amategeko abarengera, ubuharike bukabije no gutinya kuvuga ibyababayeho akenshi babwirwa ngo “nuko zubakwa”.
Mu gusoza, abitabiriye ibiganiro bashishikarijwe kwihesha agaciro no guharanira kugira ubumenyi buhagije kuko umugore nk’umutima w’urugo agomba no kuba n’umutima w’igihugu afite icyo ashoboye.
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko, bijeje abo Bagore ubuvugizi mu rwego rwo guteza imbere ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo kugira ngo habeho iterambere rirambye.
Banasabwe kuzatanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rishyiraho ikigega kigoboka ababyeyi babyaye kizongera umugabone wa 80% ku mafaranga umukoresha azaba adashobora gutanga mu gihe umubyeyi ari mu kiruhuko cyo kubyara.
NYIRAHATANGIMANA M. THERESE
Public Education & Information Officer/ Rwanda Parliament
Baza Shangazi
Urwego News
Amwe mu mategeko akurengera Umunyarwandakazi
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment