Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ijwi ry'Umugore n'Imihango

Itsinda ry’abashakashatsi mpuzamahanga ryagaragaje ko ijwi ry’umugore rigenda rigira impinduka zidasanzwe iyo yegereje igihe cy’imihango (règles menstuelles).

Abahakashatsi bo muri Kaminuza ya Tel Aviv muri Israel, Kaminuza ya Göttingen mu Budage ndetse n’iy’I Londres mu Bwongereza, bapimye ikigero cy’imisemburo y’intanga ngore ku bagore 70. Muri icyo gihe nyirizina, bakaba barasesenguye ibijyanye n’amajwi y’abo bagore, nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: doctissimo.fr.

Nyuma y’iryo sesengura rero ni bwo bemeje ko ijwi ry’umugore rihinduka mu gihe cyegereje imihango yabo. Bavuze ko mu gihe umugore yegereje imihango, ijwi rye rigira ubukana, aariko na none ntibitinde kuko ngo uko imihango igenda irangira, ari na ko ijwi rigenda risubira uko ryari risanzwe.

Ikindi iyi nyigo yagaragaje ngo ni uko abagabo na bo bashobora kugira ubuhanga bwo kuvumbura ko izo mvugo zahindutse. Nk’uko abo bashakashatsi babitangaza, ngo uko ayo majwi yaba ameze kose, igiotsina gabo kirabifindura kandi ntacyo bigitwara. Gusa ngo igihari ni uko abagabo benshi baba bashobora kubimenya kandi ngo abakoreweho ubushakashatsi bagaragaje ko bakunda bene ayo majwi y’abagore begereje bene icyo gihe cy’imihango.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo