Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Impamvu yo kuvuka kw’impanga zisa

Umushakashatsi w’Umufaransa, Professor Jean Claude Pons, avuga ko gutwita abana b’impanga nyazo basa (vrai jumeaux) bikomoka ku nzira igi ricamo kugira ngo rigire urusoro nyuma havemo umwana. Iyo ryigabanyije nabi rishobora kuvamo abana babiri ari bo mpanga nyazo ziba zisa kandi zinahuje byinshi.

Nk’uko aya makuru akomeza abitangaza, ngo nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore mu gihe cy’uburumbuke, habaho guhura ku intangangore n’intangangabo.

Icyo gihe hakurikiraho kuba igi rishaka aho rijya kwinjira muri nyababyeyi (nidation), icyo gihe kandi igi ubwaryo riba ryatangiye imirimo yo kwigabanya, cyane ko rihera ku karemangingo kamwe, rigakoresha uburyo bwo kujya ryigabanyamo kabiri, buri gace kabonetse nako kakigabanya kabiri. Ubu buryo buzwi ku izina rya division mitotique mu rurimi rw’igifaransa.

Iryo gi riba ribumbatiye ubutumwa bukomoka ku mubyeyi w’umugabo n’umubyeyi w’umugore mu gihe kimwe. Muri icyo gihe cyo kwigabanya bijya bibaho ko rya gi ryari rimwe ryigabanya bisanzwe rigahita ricikamo ibice bibiri.

Icyo gihe buri gice gikura ukwacyo, ariko byombi bikaba bimeze kimwe, bikagira uturemangingo duteye kimwe ndetse na buri cyose usanga kuri umwe ukaba unagisanga ku wundi.

Kugeza ubu abashakashatsi ntibari bagaragaza neza impamvu ishobora gutuma umuntu abyara impanga. Akenshi biba ku muntu bimutunguye.

Gusa bamwe mu bashakashatsi bajya bavuga ko batangiye kubyara bakiri bato bashobora guhura n’aya mahirwe yo kubyara impanga.

Gusa ngo n’abandi bagore batinze kubyara nabo byagiye bigaragara ko bashobora gutungurwa no kubyara impanga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo