Amata n’ibiyakomokaho ni isoko y’ingenzi ya calicium mu mubiri w’umuntu, ubwo bwoko bw’ibiribwa bugize ¾ by’ibikenewe mu buzima bwacu by’umwihariko mu gice cy’ingenzi cy’igikanka (squelette). Calcium kandi ni yo y’ingenzi cyane mu kuramba kw’amagufa.
Abashinzwe iby’imirire bakaba bategeka ko abana bari munsi y’imyaka 10 banywa amata ari hagati ya mg500 ku munsi, abari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu bo ni mg 1200 ku munsi, naho ku bantu bakuru bo baba bakeneye calcium cyane ku buryo bagomba gufata 900mg ku munsi kuko niba amagufa akura kugeza ku myaka 20 nyuma yaho na bwo agenda asaza bigasaba rero ko abantu bakuru bakenera calcium cyane kugira ngo amagufa yabo arambe. Calcium ihagije irinda ukoroha kw’amagufa bikunze gufata cyane abakuze.Abagore bafite imyaka iri hejuru ya 55 n’abagabo barengeje imyaka 65 ngo baba bakeneye calcium mu buryo buhagije ingana na miligarama 1200 (1200 mg) ku munsi.
Uretse gukira kuri calicium kandi amata agira akamaro kanini mu nda akanongera ubushobozi bw’ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu (systeme immunitaire). Amata kandi agira akamaro mu gukura kw’inyama zo mu nda harimo n’amara kandi agatuma n’igifu gikora neza mu mikorere yacyo y’igogora.
Mu bikomoka ku mata harimo fromage, yaourts, fromage y’umweru. Birasaba ubwitonzi ku binyamavuta bikize cyane ku isukari no ku binure kandi bidakomoka ku mata , ariko kandi n’amavuta y’inka, nubwo akomoka ku mata na yo afatwa nk’ikinyamavuta. Fromage na zo zikize kuri lipide, proteins no ku munyu. Abantu barengeje imyaka 55 rero bagomba kwirinda ibiribwa birimo amavuta menshi.
0 comments:
Post a Comment