Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Dore ibintu by’ingenzi byagufasha gusinzira neza

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: Destinationsante.com, ngo gusinzira neza ni ikintu cy’ingenzi ku buzima bwacu ariko kugira ngo ubigereho ubashe kuruhuka neza nijoro hari amabwiriza ugomba gukurikiza:

-Ukwiriye kuba uri ahantu hatuje mu gihe cy’umugoroba utuje kandi ubohotse, ukirinda icyayi n’ikawa nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

-Ifunguro rya nimugoroba ribe ari ryiza kandi ritarimo ibibyibushya byinshi.

-Igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri wawe kigomba kuba kiri hasi. Ku bw’ibyo rero, ugomba kwirinda koga amazi ashyushye nyuma ya saa moya z’ijoro (7pm) kandi ntukore imyitozo ngororangingo ukererewe nimugoroba.

Nk’uko uru rubuga destinationsante.com rukomeza rubitangaza kandi ngo n’icyumba cyawe hari ibyo gikwiye kuba cyujuje kugira ngo ugire ibitotsi byiza: igipimo cy’ubushyuhe (temperature) mu cyumba cyawe kigomba kuba hagati ya dogere 18 na 19, hakaba hatari urusaku, hari urumuri ruke cyane kandi nta telephone ihari.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo