Niba ushaka kwirinda ibyago byo kumugara kubera diabete yo mu bwoko bwa 2, gabanya ibinyobwa bimwe na bimwe. Ubu bukaba ari ubutumwa bwatanzwe n’Ishami ry’Ubuzima rya leta ya New York mu kubuza kongera ingano y’ikinyobwa cya Soda banamagana ingaruka mbi icyo kinyobwa gishobora kugira ku buzima bw’abakinywa.
Nk’uko tubikesha Slate.fr, ngo ahantu hahurirwa n’abantu benshi i New York, abahagera bashobora kubona icyapa cyerekana umuntu wamugaye ukuguru abitewe no kunywa ibinyobwa byinshi birimo isukari. Ubu bukangurambaga bwo gukangurira abantu kwirinda iyi diabete babwise «Cut your Risk» n’intego igira iti “Mugabanye amafunguro (ration), mwigabanyirize ibyago”. Ishami ry’ubuzima muri Leta ya New York rikaba rikomeje gukangurira abantu kugabanya ingano irengeje y’amafunguro ndetse no kugabanya by’umwihariko ibinyobwa bikungahaye ku masukari.“Ingano y’ibifungurwa yariyongereye, bizana na diabete yo mu bwoko bwa 2 ishobora gutera ubumuga”. Ibi ni ibyavugwaga mu butumwa bwamamaza (publicité) mu majwi naho ku bugaragaza amashusho hagaragaye ubutumwa buburira abantu bwerekana ko kurya ifiriti nyinshi atari byiza ku buzima.
Komiseri w’Ubuzima i New York avuga ko ibiribwa restaurant ziteganya birenze ibyo umuntu akeneye. Ubu bukangurambaga kandi ni uburyo bumwe bwo gukangurira abantu ibyerekeye ibyago bahura na byo igihe batitaye ku mirire yabo.
Nubwo uyu mujyi wateye imbere mu kurwanya umubyibuho ukabije muri Amerika, imibare iracyahangayikishije kuko abenshi mu bantu bakuru muri New York (57%) n’abana babiri kuri batanu bafite ibiro byinshi cyane cyangwa umubyibuho ukabije.
0 comments:
Post a Comment