Dore igisubizo twabashije kugushakira kuri iki kibazo:
Mu by’ukuri, abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara zitandukanye harimo na Diyabete, bemeza ko Indwara ya Diabete idakira. Gusa bagaragaza imiti n’uburyo butandukanye bwo kubana na yo ukaba wakwisazira atari yo iguhitanye.Nyamara hari n’abandi bemeza ko yaba ikira ndetse bakanagerageza gutanga imiti cyane cyane imiti ya gakondo. Aha naguha urugero rwa Dr Kennedy Makela ukomoka mu gihugu cya Kongo Kinshasa. Uyu we yemeza ko indwara ya Diyabete ikira ko ahubwo uyirwaye aba ataragera ku muti wa nyawo ubasha guhangana na diyabete arwaye cyangwa se ngo umuganga ukuvura akaba atarabasha kumenya neza umuti wa nyawo ujyanye na diyabete urwaye.
Dr Makela, usanzwe anafite ivuriro rytwa « Demake Médical », yemeza ko we rwose ashobora kuvura iyi ndwara yifashishije ubwoko bw’imiti ya gakondo aho yemeza ko we n’abo mu muryango we harimo abakize diayabeti yifashishije uwo muti. Ngo icyo uyu muti ukora n’ukugenda ugafasha imypyiko kwishakamo izindi mbaraga zigenda zica cyangwa zirukana udukoko dutera diyabeti ari na two dutuma impyiko zitabasha guhangana n’isukari iba yabaye nke cyangwa nyinshi bikabije mu mu mubiri mpyiko zikahazaharira ari na ho diyabeti ihera izahaza umuntu.
Amakuru ya Congodigital aravuga ko ngo mu myaka 4 ishize, uyu Dr Kennedy yahaye kuri uwo muti we abarwayi ba diyabeti bagera ku 2,000, maze ngo abagera kuri 80% babasha gukira, naho abagera kuri 20% gusa ngo ni bo batabashije gukira.
Turebye ku rundi ruhande rutandukanye n’urwa Dr Kennedy, abandi bahanga mu by’Ubuvuzi bavuga ko Diyabeti, idakira ko ahubwo ibikorwa byose yaba inama n’imiti itangwa iba ishobora gufasha ukutiyongera kwa diyabeti umurwayi wayo akaba yabana na yo itamwangije cyangwa ngo abe yahitanwa na yo.
Dore inama zigirwa umurwayi wa Diyabete:
• Ni ngombwa kumenya gufata ibiribwa bidashobora kongera uburwayi bwa diayebti ndetse uyirwaye akanakora siporo ihagije ndetse utayirwaye iyo akora siporo ihagije bimufasha kuba atapfa kurwara diyabete,
• Gufata imiti imufasha guhangana na diyabete hakurikijwe ubwoko bwa diyabete arwaye hanagendewe ku miterere y’umubiri n’imbaraga afite,
• Siporo zishobora gufasha umurwayi wa Diyabete harimo: Marche (gukora urugendo n’amaguru), Koga (notation), Kunyonga igare…
• Kwirinda kugira ibiro byinshi,
• Kutanywa itabi,
• Kugabanya ibinyobwa birimo alcool,
• Kubonana na muganga igihe cyose yumva atameze neza akamenya icyamufasha…
Source: sante-medecine.commentcamarche.net
Baza Shangazi
Urwego News
Ese diabete yaba ivurwa ko hari abavuga ko bayivura?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
1 comments:
Thank you for helping people get the information they need. Great stuff as usual. Keep up the great work!!!
DESTRUCTEUR DE DIABÈTE and DESTRUCTEUR DE DIABETE, LA DIÈTE 2 SEMAINES, La Diète 3 semaines, Tout sur les Abdominaux. Thanks for sharing.
Post a Comment