Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kubeshya si byiza binaniza umutima w’umuntu wabeshywe

Uko kubeshya umuntu bitinda ni na ko na we agenda ahura n’ingorane zo kuba yabura umwuka cyangwa se yarwara umutima, nk’uko byatangajwe na Dogiteri uvura indwara z’umutima mu Burayi witwa Jean-Pierre Houppe.

Urubuga rwa internet: destinationsante.com rwo rutangaza ko hari inzira nyinshi ushobora gusobanura impamvu ibi bibaho. Uyu muganga bigaragara ko ari n’umuhanga mu bijyanye no kureba ingorane umutima ugira, yagize ati “Uko kubeshywa byiyongera ni na ko ingorane zo kuba warwara umutima ziyongera.”

Inzira bigaragariramo kandi ni uko umuntu wabeshywe ahindura imyitwarire ye, mbese ugasanga ntabwo akiri nk’uko yari ameze mbere; ibi bikaba ari na byo biba nk’ikimenyetso cy’umuntu urwara umutima. Aha, imyitwarire twavuga ni nko kuba umuntu yatangira kunywa itabi, akiyicisha inzara, cyangwa agakunda kwiheza ku bandi.

Ariko kandi hari ibintu bigaragara cyane nko kugira imyitwarire yangiza, no kuba umuntu atakigira impuhwe, bityo ugasanga isano iri hagati yo guhemukirwa no kuba byagutera umutima iriyongera.

Aha, abantu benshi bakunze nko kubeshya binyuze ku matelefone, ku munwa ndetse n’ibindi. Gusa iyo umunu amaze kumenya ko wenda gahunda mwari mufitanye zose zari ibinyoma, ntashobora kurwara gusa ahubwo ntiyakongera kukwizera kabone n’aho waba umubwiye ko wageze mu ijuru!

Niba wumva ko udashaka ko hagira ugira iki kibazo kuko wamuhemukiye cyangwa wamubeshye, gerageza we kujya ubeshya kandi unazi ko urimo kubeshya kuko bishobora kuba byahindura imitekerereze y’umuntu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo