Amavuta n’ibindi bikorwa bijyanye no kwibagisha hagamijwe kurwanya ubusaza, gushakisha itoto n’ubwiza butari karemano (chirurgie esthétique) ngo burya bifite mukeba ushobora gukoreshwa na buri wese kandi udasaba ikiguzi nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu ishuri rikuru ry’i Berlin mu Budage, ari ryo Max Planck.
Ubu bushakashatsi buvuga ko ‘guseka’ ari igikorwa cyongera itoto, kirinda ubusaza kandi kikongera igikundiro nk’uko 7sur7 dukesha iyi nkuru yabitangaje. Mu gihe hakorwaga ubu bushakashatsi, hifahsishijwe abagabo n’abagore basaga 150. Aba bantu bagombaga kwitegereza amafoto y’abantu batandukanye, hanyuma bagasabwa gutanga ikigereranyo cy’imyaka ya buri muntu uri ku ifoto.Ifoto yagaragaragaho umuntu utari guseka, yoroherezaga nyir’ugutanga ikigereranyo cy’imyaka ndetse ngo abenshi wasangaga bavuze imyaka nyakuri y’uwo muntu cyangwa se iyikabakaba. Ku rundi ruhande, umuntu wabaga afite ifoto ari guseka cyangwa se agaragaza umunezero, yagiye ahabwa imyaka iri munsi y’imyaka ye nyakuri. Aha akaba ari na ho abahanga bahera bavuga ko guseka no kugaragaza umunezero, byongera iminsi yo kubaho cyangwa se bituma umuntu atinda gusaza.
Nk’uko kandi byasohotse mu kinyamakuru ‘Psychology and Aging journal’, abagore bagaragaye ku mafoto baseka bagiye bahabwa ikigereranyo cy’imyaka yabo ukuyemo 3.
Mu gusoza, umuntu ashatse yafata ingamba zo kujya agerageza guseka kenshi aho gutegereza ko iminsi mibi igera ngo atangire gukusanya amafaranga yo kugura amavuta ahenze, cyangwa se kwibagisha (ku bafite akayabo).
Source : Igihe.com
0 comments:
Post a Comment