Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko 85% by’abagore batajya babika ibanga. Nk’uko ubwo bushakashatsi bubivuga ngo iminota 32 irahagije ngo umugore abe amaze kuvuga ibanga yabikijwe. Nyamara muri iki gihe, abenshi banenga ikoranabuhanga ko ryatumye nta mabanga akibaho ngo kuko gukanda rimwe kuri mudasobwa ushobora kuba ushyize ahagaragara amabanga atagira ingano.
Abagore 3000 ni bo babajijwe ngo bakorerweho ubushakashatsi. Icyagaragaye ni uko akenshi amabanga bakunda kuyamenera abahungu b’inshuti zabo, ku mugore mugenzi we cyangwa umubyeyi nka nyina umubyara. Abagera kuri ½ cy’abagore babajijwe bemeza ko amabanga bayamena kugira ngo bayikureho, naho 13% ngo bamena amabanga rwihishwa ariko bagira ngo ajye ahagaragara ku buryo bwihuse.Mu babajijwe nta mugore n’umwe wifuza kuvuga ibanga yabwiwe n’umuntu we wa hafi, umuntu badafitanye isano ya bugufi. Muri ubu bushakashatsi bwakozwe nk’uko urubuga rwa internet 7sur7 rubivuga ngo ¼ cy’abagore babajijwe bumva barahemukiye abababikije amabanga ntibabashe kuyamira nk’uko babivuga ubu.
«Abagore bakagombye kumenya ibanga bagomba kubika, bakishyira mu mwanya w’umuntu uba wabagiriye icyizere cyo kubabitsa ibanga. Iyo umuntu yumvise hanze ibanga yakubwiye biramubabaza cyane, ni byiza rero kuribika muri wowe. Iki kibazo usanga cyarakorewe abantu batari bake». Ibi bikaba ari umwanzuro watanzwe n’abakoze ubushakashatsi.
0 comments:
Post a Comment