Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kunywa Ikawa Bigabanyiriza Abagore Ibyago Bya Kanseri y'Uruhu

Ubushakashatsi bwakozwe na "American association for cancer" kuva mu mwaka wa 1984 kugera mu mwaka wa 2008, buragaza ko kunywa kawa ku bagore, bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu.

Aya makuru agaragara ku rubuga rwa interineti www.sante-az.aufeminin.com, avuga ko kawa ivugwaho byinshi byiza n’ibindi bishobora kuba nk’ingaruka mbi ku bayinywa, ibi ngo byagiye bivugwa mu buryo butandukanye n’abashakashatsi, kandi bose ugasanga bafite ukuri mu bushakashatsi bwabo.

Aya makuru agaruka kuri kanseri y’uruhu ku bagore, Ubushakashatsi bwakozwe bugakorerwa ku bagore bagera ku 100.000, ngo bwaje kwerekana ko umugore unyoye hafi udutasi 3 twa kawa ku munsi, bishobora kumufasha kurwanya indwara ya kanseri y’uruhu ku kigereranyo cya 20%.

Ubu bushakashatsi bwaje bwuzuza ubwakozwe na "Proceedings of the national academy of sciences" muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bwemezaga ko kafeyine iboneka muri kawa ishobora kwifashishwa mu kurwanya kanseri z’uduce dutandukanye tw’umubiri.

Aya makuru avuga ko abagabo bo banywa kawa batagira amahirwe angana n’ay’abagore yo kuba bagabanya iyi kanseri y’uruhu, bakavuga ko nibura ibyago byo kutarwara iyi kanseri bishobora kugabanukaho 9 % gusa, ni ukuvuga 1/2 cy’ibishobora kuba ku mugore.

Aya makuru akomeza avuga ko hari n’ubundi bushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko kafeyine ishobora kurwanya indwara nka diyabete, kanseri y’umwijima n’izindi, gusa ngo usanga byose bigomba kudafatwa ari byinshi kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri zindi cyane cyane ku bagore batwite.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo