Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Guteka umunyu utumvikana mu biryo byongera ibyago byo kurwara umutima no guhagarara kw'amaraso ajya mu bwonko

Hari abantu benshi usanga batarya umunyu mu ifunguro ryabo bitewe n'ibibazo by'ubuzima bitandakunye baba bibanira na byo kugira ngo bitarushaho kubabera ibibazo, bityo Muganga akabategeka kureka umunyu mu gihe runaka cyangwa burundu bitewe n’uko uburwayi bwabo umunyu ubugiramo uruhare.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: www.naturalnews.com, rutangaza ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Ontario ho muri Canada, yitwa "McMaster" ku bantu bagera ku bihumbi mirongo itatu (30,000) bari bisanganiwe indwara z'umutima na diabete, hifashishijwe gupima umunyu ugaragara mu nkari zabo, bakurikiranywe nibura imyaka igera kuri ine kugira ngo barebe neza uburwayi bwabo aho buhuriye no kurya umunyu.


Abashakashatsi bamaze kwiga neza ndetse no gushyira ku ruhande ibyago biterwa n'umubyibuho ukabije, kunywa itabi ndetse no kugira ibinure byinshi mu mubiri, basanze ko umunyu muke (utumvikana/udakoze) mu biryo uteza ibibazo aho kubikemura. Dr. Martin O'Donnell,wari ukuriye ikipe y'abashakashatsi akaba n'umwarimu mu Ishami ry'Ubuganga muri Kaminuza ya McMaster yatangaje ko iyo abantu barya umunyu ugereranije baba bongera amahirwe yabo yo kutagira aho bahurira n'indwara z'umutima ndetse no guhagarara gukora k'ubwonko guterwa n’uko butakigerwaho n'amaraso atembera.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo