Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Umuti urinda kwandura SIDA ka bagabo bahuza ibitsina waba ubonetse

Ku wa gatatu w’iki cyumweru dusoza, Ibiro by’Igihugu by’Ubushakashatsi kuri SIDA (ANRS) mu Bufaransa byashyize ahagaragara umuti mushya urinda kwandura agakoko gatera SIDA. Igeragezwa ry’uwo muti rizakorerwa ku bigo bitatu byo mu Bufaransa na Prof. Jean Michel Molina.

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru l’Express, ngo uyu muti uteganyirijwe abagabo bahuza ibitsina (homosexual) badafite ubwandu bakaba bagomba kuwufata mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde kwandura agakoko gatera SIDA.


Ibi rero ngo bigomba gukorwa kugira ngo umubare w’abandura ugabanuke nk’uko bisobanurwa na Prof. Jean Michel Molina ari we wagaragaje ibyagezweho kuri uyu wa gatatu.


Igeragezwa rya mbere ku bantu badafite ubwandu bo mu Bufaransa rizakorerwa ku bantu 300 babishaka. Kimwe cya kabiri cyabo bazahabwa placebo, abandi bahabwe imiti igabanya ubukana yo mu kanwa (Truvada), imiti ibiri ivanze ((Ténofovir + FTC): ibinini bibiri mbere no mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’ikinini kimwe nyuma. Kuri uyu wa gatatu rero ni ho hatangiye igikorwa cyo gushaka abakorerabushake bazakorerwaho iryo suzuma.


Indi nyigo imwe yo kureba imbaraga z’uwo muti yakorewe muri Amerika no muri Thailande. Uwo muti ukaba uzatangwa ku bawushaka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.


Iri geragezwa rya mbere rizakorwa na ANRS nirirangira ngo hazahita hakurikiraho igice cya kabiri ku bantu igihumbi na magana cyenda (1900).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo