Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Haranira ko imboga n'imbuto zitabura mu ifunguro ryawe rya buri munsi!

Kenshi na kenshi ukunze gusanga abanyarwanda batuye mu byaro bibuka guteka imboga ari uko ibishyimbo bimaze gusa n'ibikendera ari ukugira ngo indyo baryaga itagabanuka, ariko ibyo ntibyari bikwiriye kuko iyo urebye akamaro k'imboga mu mubiri zagombye kutabura mu ifunguro,wagera ku mbuto zo ugasanga zahariwe abana uretse ko na bo usanga nta cyo zibamariye dore ko akenshi bazirira aho bazisoromeye nta suku bazigiriye.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet : www.bitterrootrestoration.com, yaba imyunyu ngungu yose umubiri ukenera ndetse na za vitamine byose bigaragara mu mboga rwatsi n'imbuto bikarinda umubiri kuba hari indwara zawigabiza, bikaba na none byiza cyane iyo ziriwe ari mbisi nk'amashu kuko burya kuziteka ukamariza, amwe mu mavitamine arangirika. Kurya imboga n'imbuto bishobora kurinda by'uwihariko kanseri y'amara n'umuvuduko udasanzwe w'amaraso.


Uru rubuga na none rukomeza rwerekana imbuto n'imboga umuntu ashobora kurya kugira ngo abashe guhangana n'indwara runaka.


-Umuntu urwaye rubagimpande ahamagarirwa kurya imbuto zikurikira: amacunga, inanasi, pome, gooseberry, cherry ndetse n'imboga nka salade, amashu, ibitunguru na seleri.


-Umuntu ushaka guhangana n'indwara zibasira ubwonko yarya: mandarin, pome,cherry n'inanasi naho imboga akarya salade n'amashu.


Imbuto nk’inkeri, amacunga n’ibinyomoro na byo ni byiza mu mubiri w’umuntu ndetse abahanga mu by’imirire bavuga ko bishobora kugira uruhare mu kunoza umubiri biganisha ku buranga bwiza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo