Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Indryo mbi ituma umuntu asaza imburagihe

Mu ntangiriro z’umwaka usanga abantu bafata gahunda nshyashya mu rwego rwo kurushaho kubaho neza kurusha uko byari bimeze mu mwaka barangije. Muri zo harimo no guhindura uburyo bw’imirire, mbese bakarya neza aho usanga bafata ifunguro ririmo imboga n’imbuto; nyuma yo kurya ndetse bakajya bakora n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo babashe kugira ubuzima bwiza.

Ubushakashatsi bwakozwe na Unilever bwagaragaje ko kurya nabi bituma umuntu asaza vuba. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ukunda kunywa isukari nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo ituzuye itanahagije akenshi yigaragaza. Ngo ugereranyije isura y’umuntu utarya indyo nziza n’imyaka ye nyirizina usanga ntaho bihuriye nk’uko aba bashakashatsi bakomeza babivuga.

Ibi aba bashakashatsi bo mu kigo cya Unilever babihereye ku bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera kuri 602 aho babapimaga ingano y’isukari iri mu mubiri wabo. Nyuma baje gufata amafoto ya ba bantu bayaha abandi bantu batabazi babasaba kugereranya bahereye ku isura yabo bakababwira imyaka baba bafite. Abatari bafite ibibazo by’uburwayi muri bo bagaragajwe nk’aho ari bo bakiri bato mu gihe abapimwemo isukari nyinshi mu mubiri wabo bafatwaga nk’abantu bakuru barusha abandi nibura hejuru y’umwaka umwe aho abari bafite uburwayi bwa diyabete bo ngo bagaragaraga nk’abarusha abandi nibura hejuru y’umwaka n’amezi umunani.

Aba bashakashatsi bakaba barabashije kugaragaza ko isukari igenda ikihoma kuri proteine yitwa Collagene ituma uruhu rw’umuntu rugumana ubutohe, bityo rero ngo uko umuntu agenda agira isukari nyinshyi mu mubiri iragenda ikigumira kuri ya proteine, uruhu rw’umuntu rugakanyarara, bityo umuntu agahora agaragara nk’umusaza. Ikindi aba bashakashatsi bavuga ni uko ngo isukari nyinshi mu mubiri ituma yihutisha gusaza k’umuntu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo