Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Umunezero ni Iki Wawugeraho Ute

Kwiga umunezero ni umurimo mugari kandi uharanirwa ku buryo usaba inyigo ndende kandi iboneye, n’ubwo usanga hashize umwaka gusa abashakashatsi batangiye kwita ku munezero nk’inzira y’ubushakashatsi.

Nk’uko tubitangarizwa n’urubuga www.destinationsante.com umunezero wizweho n’abahanga nka Jean-Pierre Ternaux, Umuyobozi w’ubushakashatsi muri CNRS. Agira ati «Umunezero ni ikiganiro cya rusange, kizamuka mu bumuntu kuva mu buhinja. Umunezero uboneka mu mpade nyinshi zitandukanye ukaba ufata no mu bumenyi bwa muntu, umuryango, no mu buhanga bukomeye nka physique.»

Hakurikijwe ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa, aba bahanga bagerageje gushyiraho ubusobanuro bw’umunezero hakurikijwe amateka yawo, ni ukuvuga hagendewe ku byashyizweho n’abahanga bo mu kinyejana cya 16 kugeza mu cya 18.

Aba bahanga bavuga ko abantu babona umunezero mu buryo butandukanye bitewe n’amateka yabo cyangwa aho bakomoka kandi ngo ni nk’itegeko kugira umunezero mu miryango kuko ngo akenshi ntabwo uterwa n’ibimtu bihambaye.

Ikindi kandi ni uko aba bahanga bavuga ko umunezero ushobora kuzanwa no kurya, indirimbo, gusoma, n’ibindi bintu bitandukanye.

Umuntu ku giti cye na we aba akeneye turiya tuntu duto tumaze kuvuga hejuru, bibyara ibyishimo biciriritse, ari na byo bitanga umunezero usesuye n’ubwo ngo ibi bisaba guhozaho umuntu ntacike intege mu kwishima.

Tuvuye mu by’abahanga bavuze, umunezero ushobora kuba ufitanye isano n’ubwonko bw’umuntu, bikaba bishobora gutuma umuntu agira inshuti nyinshi. Abavumbuzi babigaragaje bavuze ko umunezero uza no mu myifatire y’urukundo, umubano hagati y’abana n’ababyeyi babo, ukaba ari n’urufunguzo rw’ubugwaneza.

Muri iyi minsi, abantu usanga ari ba nyamwigendaho, bityo ngo nta munezero wa rusange bakunze kubona kuko umunezero burya ngo wongerwa na bagenzi bawe nk’uko byagarutsweho cyane n’abahanga bo mu kiyejana cya 18 bitaga ab’urumuri.

Abo bashakashatsi bemezaga ko ibyishimo by’umuntu ku giti cye abikomora ku bandi nk’uko byanditswe ku rubuga www.wikipedia.org/bonheur , banavuga ko uko wongera umunezero uba wongera n’uburambe ku isi.

Umuntu utekereza aba agomba kuzuza inshingano yo kugira amahoro yo mu mutima n’ibyishimo ari byo twakwita umunezero ariko nk’uko byemezwa n’abashakashatsi batandukanye, ngo kwishima ntibiba ari umunezero buri gihe.

Umunezero ukomoka ku guhaza roho n’umubiri by’umuntu, aho umunaniro, ubwoba no guhangayika biba bitakiharangwa.

Emmanuel Kant umwe muri ba bahanga twavuze hejuru we avuga ko umunezero ugomba kuza nyuma yo kureba kure, kugira umutimanama, n’ubugenge.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo