Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Konsa Kenshi Birinda Abagore Bakibyara Gusama Imburagihe

Konsa kenshi ku babyeyi bafite abana bato kandi bakibyara ngo ni bumwe mu buryo bwakoreshwa mu kuringaniza urubyaro nubwo bitavugwaho rumwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko konsa keshi bikurinda hagati ya 89 na 99.5 ku ijana ku gutwita utabiteganije, uretse ko ari ngombwa ko ibi bikurikira byubahirizwa: Kuba umwana afite munsi y’amezi atandatu y’ubukuru, Kuba utarasubira mu mihango, konsa ku manywa na nijoro.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti www.plannedparenthood.org, ubushakashatsi bukomeza butangaza ko inshuro umubyeyi yonsa mu gihe cy’amasaha 24 ari uburyo bukomeye mu kugabanya igihe cy’uburumbuke, bityo ngo kikaba gishobora kwiyongera igihe cyose umwana agabanije konka.

Ababyeyi batabana n’abana babo ngo baba bafite amahirwe menshi yo kwinjira mu bihe by’uburumbuke vuba na vuba, dore ko ngo iyo umwana yonka nijoro bigabanya cyane imisembiro ituma habaho ibihe by’uburumbuke.

Ku mugore wonsa kenshi mu mezi atatu ya mbere nyuma yo kubyara, ngo ntabwo aba ashobora guhita yongera gusama, gutwita bikaba bishoboka munsi ya 2% mu gihe umwana afite hagati y”amezi atatu n’atandatu.

Ibimenyetso bigaragara ku mugore utwite kandi akaba yonsa harimo ngo guhorana umunaniro ukabije, kandi ngo bimusaba gufata indyo yuzuye mu kumufasha kwita ku bana bombi (uwo yonsa n’uwo atwite) ndetse na we ubwe atiretse.

Na none ngo iyo bigeze mu gihembwe cya kabiri cyo gutwita, ngo amashereka ashobora kugabanuka, bityo akaba asabwa gushaka imfashabere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo