Muri gahunda za Leta harimo nuko imiryango iringaniza imbyaro. Mu buryo abantu bashobora kuringaniza urubyaro hakaba harimo ibinini, inshinge n’ibindi. Uburyo bwa kamere akaba ari bwo tuvugaho ari bwo busaba kubara iminsi y’uburumbuke ukamenya kwirinda inda zitateguwe. Ibi abaganga bavuga ko byakoreshwa ahanini n’abantu bafite ukwezi kudahinduka. Dore uburyo ushora kubara iminsi yawe yo gusama.
Ku mugore cyangwa umukobwa ufite ukwezi gusanzwe kw’iminsi 28Ukwezi gusanzwe kuba gufite iminsi 28, umunsi utangira kwiteguriraho imihango ukaba uwa 14. Iyi tariki niyo igufasha kumenya igihe ushobora gutwitiraho kuko Ovulation imara amasaha 24 bivuze ko ari bwo igi riba ryiteguye kwakira intanga ngabo. Gusa nanone nyuma y’umunsi wa ovulation, intanga ngore ishobora kugira ubuzima kugeza ku minsi 4 nyuma y’umunsi nyirizina.
Ku munsi wa 14 ku kwezi gusanzwe kw’ iminsi 28 niko gukomeza kuba uk’uburumbuke ku bantu baba bakeneye kubyara babipanze cyangwa bakabyirinda.
Umunsi wa mbere w’imihango ukaba ari na wo munsi wa mbere w’ukwezi kw’imihango k’umugore.
Igihe cy’uburumbuke
Igihe ushobora gutwiraho inda uramutse wakoze imibonanompuzabitsina idakingiye ni hagati y’umunsi wa kane mbere ya wa munsi wa 14 kubafite ukwezi kw’iminsi 28 bikarangira byibuze nyuma y’amasaha ashobora kugera kuri 72 nyuma ya ovulation (Umunsi wa 14).
Iminsi 4 mbere y’umunsi wa 14, n’iminsi 3 nyuma y’umunsi wa 14 ni yo minsi ushobora gutwitiramo. ubwo ni ukuvuga umunsi wa 10 kugeza kuwa 17.
Niba ukwezi kwawe ari kurekure kungana n’iminsi 35 cyangwa iri hasi y’iminsi 21 cyangwa ukwezi kwawe kwenda gusa n’uguhinduka iyi mibare ishobora kutagukundira ndetse ntibinashoboka akenshi.
Ku mugore cyangwa umukobwa ufite ukwezi kugufi
Mu gihe ufite ukwezi kugufi, nk’urugero ugira iminsi 21 ovulation ishobora kuba ku munsi wa 7 uhereye ku munsi wa mbere w’imihango. Ufata iminsi 21 ugakuramo 14 ijyanye na ovulation ukabona ya minsi 7. (21-14=7).
Niba ukwezi gufite iminsi 22 ovulation iba ishobora kuzaba ku munsi wa munani (22-14=8).
Ku mugore cyangwa mukobwa ufite ukwezi kurekure
Niba ufite ukwezi kurekure kumara iminsi ingana na 33 ovulation ishobora kuzaba ku munsi wa 19 iminsi ubara uhereye ku munsi wa mbere w’imihango (33-14=19).
Niba ukwezi kungana n’iminsi 34 umunsi wa ovulation uba ari uwa 20 (34-14=20)
0 comments:
Post a Comment