Ababyeyi benshi bibaza niba bagomba gusangira uburiri n’abana babo bato. Inyigo nshya yagaragaye muri revue scientifique américaine Pediatrics yerekanye ko ababyeyi bakira umwana mu buriri bwabo bashobora gusinzira neza kandi ntibihungabanye imikurire y’umwana mu mitekerereze no mu myitwarire.
Nk’uko tubikesha Slate.fr, ngo abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Columbia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babajije ababyeyi 944 aho abana babo baryama buri gihe, biga n’isano iri hagati y’umwana kurarana n’umubyeyi ku mwana ufite umwaka, ibiri n’itatu ndetse n’ingorane ziri ku mwana w’imyaka itanu.Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko gusangira uburiri n’ababyeyi bidatanga umusaruro ushimishije mu kwimenya kw’abana no mu myitwarire yabo.
Umunyamakuru witwa Bonnie Rochman yanditse mu gitangazamakuru cyitwa Healthland ko inama kuri icyo kibazo zihindagurika cyane. Gabriea Barajas, na we yakoze inyigo areba mu bitabo birenga 40 inama ku babyeyi aza gusanga bitavugwaho rumwe n’inzobere n’abaganga b’abana. Rochman yongera kandi kwandika inkuru muri New York Times mu mwaka wa 2007 yavugaga ku ngorane z’ababyeyi mu kugaragaza niba baryama hamwe n’abana babo.
Rochman akomeza avuga ko iyo ubajije ababyeyi niba basangira uburiri n’abana babo, abenshi bahakana ariko bazi ko gusangira uburiri n’abana ari ingenzi cyane kuruta kutabusangira.
Ubungubu, no mu Bufaransa ikibazo kiracyagibwaho impaka ndetse n’ubushakashatsi buracyakomeje kugira ngo bemeze niba ari byo ko ababyeyi basangira uburiri n’abana cyangwa niba bidakwiriye.
0 comments:
Post a Comment