Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kurya ifiriti ngo si ko buri gihe bitera umutima ibibazo

Nk’uko byagiye bivugwa kenshi ngo amafiriti yaba atera indwara z’umutima, ngo ibi ntago ari ko bikwiye gufatwa nk’ihame.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’impuguke mu by’imirire bwagaragaje ko ibibazo biterwa no kurya ibyo kurya bitetswe mu mavuta bidakabije, cyane cyane amavuta yo mu bwoko bwa Tournesol (Ibihwagari) na Olive.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 40,000 mu myaka ya 1990 na 2004, bugasohoka muri “British Medical Journal”, ngo bwaje gusanga amavuta yo mu bwoko bwa Olive na Tournesol nta ngaruka agira ku mutima.

Ibi gusa ngo ntago ari ihame cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko ngo uburyo amavuta akoreshwa muri ibi bihugu usanga budahwanye n’uko akoreshwa mu bihugu byateye imbere, aho usanga muri ibi bihugu abantu bishimira kurya amavuta kandi batazi urugero bakoresha bityo bikaba byabatera indwara z’umutima n’umubyibuho ukabije.

Nk’uko aba bashakashatsi babivuze rero ngo umuntu ariye ifunguro ritetse bufiriti ariko ririho imboga ndetse n’ibiribwa birimo ibinure bitari byinshi ngo biba byiza ku mutima mu gihe byaba byatunganijwe mu mavuta y’Ibihwagari cyangwa ya Olive.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo