Kubyara bwa mbere bishobora guhindura ubuzima umuntu yari asanzwe abamo. Bituma abaturanyi barushaho kubitaho, bakabaha utunama tumwe na tumwe kandi bakitwararika ku magambo bashaka kuvuga ku mubyeyi. Gusa ariko abantu benshi bahitamo kwicecekera bakanuma.
Mu busanzwe, burya umugore ufite umwana kabone n’iyo atabivugira ku mugaragaro, aba yumva nta cyaruta umwana we. Aba yumva ari igitangaza. Bitewe n’ibibazo umubyeyi aba yaragize, nko kumara amajoro menshi agoka ataruhuka, ahangayitse, (nko kuba umwana ajya kumera amenyo akamurushya cyane, kurwara n’ibindi), biroroshye cyane ko ashobora kurakara vuba ku buryo budasanzwe, ni byiza rero kwitondera icyo ugiye kuvuga.
Urugero nko kuganira:
- "Sinigeze menya ko wari utwite!" Umaze amezi atandatu ubyaye ariko ku biro byawe utwite nta cyagabanutse. Uracyabyifushye wagira ngo hari undi mwana ugifite mu nda. Nyamara burya ngo umuntu wabwiye umubyeyi ijambo ribi ntiyibagirana kuko aribika ahantu mu bwonko akajya aryibuka. Aha, umubyeyi ntashobora kwishima kuko biramubabaza cyane. Gusa burya ngo si byiza guhita ugaragaza uburakari, ahubwo ikindi gihe, aho kubabazwa n’ariya magambo yavuzwe haruguru, ugomba kubifata nk’urwenya ukerekana ko wifuza abana benshi.
- "Mbega akana keza! Ariko ndabona nta gasura mufitanye." Biragaragara ko umuntu uvuze atyo nta kibi aba agamije, nyamara ariko imvugo nk’iriya ishobora gukomeretsa umubyeyi.
- "Allo! Umwana ameze ate?" (kuri telefoni). Nta kwirirwa umuntu akubaza wowe ubwawe uko umerewe. Kuko ngo burya iyo umuryango ubonye umwana wa mbere, ababyeyi batangira gutekereza uko bazabyara undi.
- "Mbega agakobwa keza!" Kandi nyamara umwana ari umuhungu.
- "Dore! Sha! Jya koga? Imyaka yose ufite? Amagambo nk’ariya yo kubwira umwana muto nabi ashobora gutera umubyeyi we agahinda kuko aba yumva ari ukumutandukanya n’umuntu umufitiye agaciro gakomeye.
- "Jye, umwana wanjye aragenda!" Iyi mvugo si yo kuko nta rushanwa abana baba barimo, kuko burya buri mwana agira igihe cya kugenda cye.
- "Ese buriya ubona umwana wawe ari muzima? Uko aba akina birashekeje". Si byo kuko burya umwana akinisha ikintu cyose abonye. Keretse nka muganga w’abana asuzumye umwana akagira uburwayi agaragaza naho ubundi gukina ku mwana ntacyo bitwaye.
- "Ese uwakabiri muzamubyara ryari?" Ibi na byo ni ibyo kwitondera kuko n’umwana wa mbere ntarakura, baracyagerageza kumwitaho babifatanya n’akazi ka buri munsi.
- "Kuki uyu mwana arushya ni marara?" Birashoboka ko umwana arira kugira ngo ibyo adashobora kwivugira byumvikane. Igihe rero wowe ubona ko ari ukurushya ntabwo ukwiye kwirirwa ubivuga.
- "Uyu mwana ko ananutse cyane, ko kibyibushye?"
Aya magambo yose tumaze kuvuga ni kimwe mu byo ugomba kwirinda kuvuga igihe uri kumwe n’umubyeyi ukiri muto.
Baza Shangazi
Urwego News
Ibintu ukwiriye kwirinda kubwira umubyeyi ukiri muto
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment