Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibinyoma Bivugwa Ku Kwikinisha kw'Abagore

Abagabo ngo hari uburyo batekerezamo ko abagore baba bikinisha. Ariko ngo akenshi batekereza ibintu binyuranye cyangwa se bipfuye kuri iyo ngingo. Ngo bamwe babitekereza biyumvisha ukuntu umugore ashobora kuba yatwawe muri ibyo bihe bidasanzwe, abandi bagaheza abantu mu gihirahiro, mbese batabasobanurira neza uko biba bimeze mu by’ukuri. Aha ariko Ikinyamakuru ‘The Frisky’ cyashyize ahagaragara ukuri kuri iyi ngingo, aho cyatangaje ibyiyumviro 10 abagabo bashobora kugira ku kwikinisha kw’abagore, ndetse n’ibisubizo byatanzwe n’umugore w’impuguke ku bigendanye no kwikinisha.

Ibi bitekerezo bikaba byarasohotse ku rubuga rwa internet: 7sur7.be. Ibitekerezo byanditse mu ibara ritsitse, naho ibisubizo (bifatwa nk’ukuri) byanditse mu buryo busanzwe:

1. “Mu kwikinisha, abagore bashobora kwishyira icyo ari cyo cyose mu gitsina.”

Ese ibyo birashoboka koko? Oya, ntabwo umuntu ashobora kureba ibere ry’igitoki mu gatebo, mu maso y’abantu ngo arateruye agiye gukoresha! Ahubwo, umubare munini w’abagore bakunda gukoresha amaboko yabo, intoki ndetse n’ibitsina mpimbano mu kwinezeza. Ni ibyo.

2. “Abagore bikinisha bambaye ubusa cyangwa se bambaye udukariso twabugenewe.”

Bagabo , aha rwose muribeshya. Ntabwo umugore bimusaba kwishyira mu byangombwa runaka kugira ngo ashobore kwikinisha. Kuba yiyambariye ipijama (pyjama) birahagije. Ikindi mugomba kumenya ni uko ibyo bitekerezo byose byiyegeranya mbere y’uko aba yitegura kwinjira mu bitotsi. Mumenye ko umugore ashobora gukora ibyo agomba gukora, uko yaba yambaye kose.

3. “Birahagije ko umugore abona igitsina cyafashe umurego, ubundi agahita agira ubushake.”

Ha! Umugore atekereza ku muntu aho gutekereza ku bintu bye iyo ashaka kwikinisha. Niba kubona ubwambure bw’abagore bishobora guhita bikurura abagabo, ibyo ni iinyuranyo ku bagore. Kwikinisha kw’abagore bihera ku bitekerezo byoroshye kandi binezeza, ariko ntabwo bituruka ku gutekereza igitsina cy’umugabo.

4. “Abagore bikinishiriza mu matsinda y’abakundana.”

Oya! Nonese hari uwigeze ababwira ko kwikinisha ari igikorwa gisaba umwihariko runaka? Si byo.

5. “Abagore bikinisha bikorakora ku mabere.”

Oya! Ntabwo bishoboka ko waba uri mu kirere ngo ube no mu mazi; ibyo ntibishoboka kuko ababoko aba yibanze ku gice cyo hasi aho kuba hejuru.

6. “Abagore bakenera kwikinisha buri munsi.”

Ibyo ntibishoboka. Ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bugenda buhinduka umunsi ku munsi, bitewe n’ubuzima. Ibyo bijyanye no kwikoresha rero na byo bishobora kugira igihe bizamuka cyangwa se bikagabanuka bitewe n’igihe. Biterwa n’uko umugore yaramutse, ku misemburo y’umubiri ndetse n’ibindi bintu bitandukanye.

7. “Kugira ngo abagore bikinishe, bareba amashusho ya porno.”

Ntabwo ari rusange y’uko abagore bakenera bene ayo mashusho kugira ngo bikinishe. Kubitekerezaho ubwabyo birahagije. Ibi kenshi bishingira ku bihe byahise ndetse n’ibyiza by’agahozo byatambutse. Ariko na none kureba porno bishobora gutuma umugore yongera ubushake no kubikora neza. Ibi bishobora gusa no gupyirika umwotso ahantu hamuryaga, bityo bikongera ibyiyumvo mu gihe arimo kwikinisha.

8. “Abagore bakunda kwireba iyo barimo kwikorakora.”

Haha! Oya, ikintu gitera ubushake umugore ni ukubitekereza no kubishyira mu mutwe, ntabwo ari ukureba umubiri we.

9. “Bidasubirwaho, agomba kwinjiza intoki ze mu gitsina kugira ngo yumve umunezero.”

Benshi bashimishwa no kuzihamisha ku rwinjiriro rwacyo, no gukoresha ibindi bintu bishobora kumwongerera umunezero. Ibyo byose biterwa n’ubushake umuntu afite, ndetse n’ikigero cyo kubikoramo (ubukana cyangwa imbaraga) yifuza, hakiyongeraho n’ingano y’izo ntoki ze!

10. “Abagore bakunda kwikinishiriza muri douche.”

Yee ! (anegura) Koga koko! Impamvu abagabo bakunze gutekereza gutya ni uko akenshi bo babikora barimo koga. Ariko mu by’ukuri, kwikoresha ibyo binezeza uhagaze, bishobora gukomera cyane mu gihe uri umugore.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo