Uko umuntu ahugira mu masomo cyangwa mu gushakisha imibereho ategura ahazaza he, niko usanga cyane ku bantu b’igitsina gore igihe cyo kubyara kigenda kigizwayo. Nyamara ariko ngo uko umuntu agenda akura mu myaka, ni nako ubushobozi bwe bwo kurumbuka (kubyara) bugenda bugabanuka. Nkuko bitangazwa n’urubuga « Femme actuelle », ngo gutwita ucyererewe bigira ingaruka ku mubyeyi bitaretse n’umwana uri mu nda.Ingaruka zo gutwita ucyerewe zikunze kwiyongera kuva mu myaka ya za 35 ariko cyane cyane guhera ku myaka 40. Izo ngaruka kandi zigera ku mwana ndetse no ku mubyeyi umutwite ziteye ku buryo bukurikira:
Ingaruka zishobora kuba ku mwana
Ingaruka zibaho ku mwana zirimo kwirema nabi k’urusoro kwiyongera, ndetse hakabaho ubucyererwe bw’imikurire y’umwana muri nyababyeyi ; ibi bikaba byatuma umwana yavuka atagejeje igihe, akavukana ibiro bituzuye cyangwa birenze ibisanzwe umwana akwiye kuvukana, ndetse hari n’ubwo ashobora gupfa avuka.
Ingaruka zishobora kuba ku mubyeyi
Habaho kwiyongera kw’ingaruka zo kurwara igisukari (diabète), umuvuduko w’amaraso ukabije, kuva kandi atari mu mihango, kubagwa mu gihe cyo kubyara, ndetse no kubyara umwana upfuye.
Ngo ni byiza kumenya ko izi ngaruka zibaho, nubwo hari igihe usanga abantu bifuza gutwita bakuze ari bo benshi ndetse ugasanga binabagendekera neza. Ariko burya ngo ingaruka ya mbere ni ukutabyara…kuko ngo niba 95% by’abagore bafite imyaka 30 bifuza kubyara, bakabona n’ubushobozi bwo gusama, 35% gusa by’abagore bafite imyaka 40 ni bo babasha kubigeraho. Naho ku bafite hejuru y’imyaka 35, iyo umugore yifuje gusama, hagashira amezi 6 akigerageza byaranze, ngo ni byiza ko yareba umuganga akamusuzuma.
Ikibabaje rero kuri ubu ngo ni uko usanga abantu batacyita ku ngaruka zo gutwita umuntu akuze. Ubushakashatsi bwakozwe na « Femme actuelle » mu gihugu cy’u Bufaransa bwari bwabajije ikibazo kigora kiti : « Nshobora kubyara igihe mbishaka cyangwa igihe mbishoboye?”
- 58% by’abantu babajijwe basubije ko bashobora kubyara mu gihe babishaka, naho
- 38% bavuze ko bashobora kubyara mu gihe babishoboye.
Ubwo bushakashatsi bwemeza ko ngo muri iki gihugu bifuza kubyara iyo babishatse cyane cyane iyo bageze mu myaka 50 ku gipimo kingana na 67%.
Ku byerekeye n’impamvu zitera kutifuza umwana vuba/gukererwa kubyara,
- 61% basobanura ko biterwa n’akazi kabo,
- 22% ngo baziterwa n’ubuzima bwabo, mu gihe
- 19% babiterwa n’imibereho y’umuryango.
Ku bantu bakoreweho ubushakashatsi babashije no gusubiza ikibazo babajijwe ku bijyanye n’impamvu zitera kugabanuka k’uburumbuke bw’umugabo cyangwa umugore. Abangana na 39% basubije ko biterwa n’uburyo umuntu abayeho aho usanga imyitwarire yihariye y’umuntu ishobora kwangizwa no kunywa itabi, inzoga, gufata ibiyobyabwenge, kutita ku buzima ndetse no kutabona indyo ikwiye kandi yuzuye.
Ikindi ni uko ngo ku bagera kuri 31% bishobora guterwa na none n’imyaka ndetse n’ibibazo by’ubuzima
Baza Shangazi
Urwego News
Ibyo Gutwita Hejuru y'Imyaka 35
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment