Ni kenshi cyane ababyeyi batwite bakunda kugira isesemi mu gitondo ndetse bigatuma baruka, ubuzima bwabo ntibumererwe neza. Iyi sesemi ikunze kugaragara mu byumweru bya mbere umugore atwite ariko kenshi ishira nyuma y’igihembwe cya mbere cyo gutwita; ni ukuvuga nyuma y’amezi atatu byibuze.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: doctissimo.fr, dore inama icumi ababyeyi batwite bagomba gukurikiza kugira uko kugira isesemi kuganuke:1. Kugira umutuzo mu byo ukora: aha ngo iyo ukora ibintu wiruka cyane,wenda uvuga uti ‘ngiye gukererwa akazi’ cyangwa guhaguruka mu buriri wihuta byongera ibyago byo kugira iseseme. Ni byiza gukora imirimo yawe utuje kandi witonze.
2. Kurya gahoro kandi ku masaha: aha usanga ngo abagore batwite badakunze kurya, kandi ngo iyo igifu kirimo ubusa bituma ugira inzara ndetse n’isesemi.
3. Gukora imyitozo ngororamubiri: si byiza gukomeza kuguma mu buriri, ahubwo gerageza utambagire ukora imyitozo yoroheje. Ibi bituma ya sesemi igabanuka.
4. Kwirinda ibintu bihumura cyane: nk’ibiryo birimo ibirungo byinshi cyane, parfums, n’ibindi bigira impumuro nyinshi.
5. Kugira imirimo ugomba kugabanya gukora: nko guteka, kuko ibi byongera isesemi. Aha ngo umugabo na we ashobora kugira uturimo two mu rugo agufasha.
6. Kurya ibitera imbaraga: umutsima, umuceri n’ibinyampeke, bikaboneka mu ifunguro ryawe rya buri munsi.
7. Kunywa ka potage
8. Kwirinda kugira ibyo ufata bakubwiye ko bigabanya isesemi, atari kwa muganga
9. Kwirinda kunywa itabi: birinda umwana wawe ndetse nawe ubwawe kugira ngo utagira isesemi
10. Kwirinda kunywa ka kawa kaba gakonje cyangwa gashyushye
Mu gihe ubona bikomeje kwanga cyangwa uruka cyane, ushobora kujya kwa muganga hakwegereye bakagufasha.
0 comments:
Post a Comment