Ibishyimbo nkuko bisanzwe bizwi hari benshi badakunze kumva babirya ariko hakabaho n’umuntu udashobora kurya ibindi biryo ku meza ye hatari ibishyimbo. NaturalNews itangaza ko indyo y’ibishyimbo umuntu yayigereranya n’igitangaza bitewe nuko biryoha bigakoreshwa ahantu henshi mu gikoni, mu mwanya w’inyama byo bikaba byaba bihibereye n’akamaro kenshi ifitiye umubiri wacu. Muri rusange kuri poroteyini ivamo mu bishyimbo ngo byaba bituma umuntu yirinda indwara z’umutima, kanseri, diyabeti kandi bigatuma utagira ibiro bikabije.
Ibishyimbo bibarwa nk’imboga mu gihe umuntu afashe imiteja ndetse n’igitonore. Abashakashatsi bagaragaje ko kimwe cya kane cy’igikombe cy’izi mboga zituruka ku bishyimbo kingana na proteyini ziruta umubare wa poroteyini (protein) iri mu nyama imwe. Bongeraho ko ibishyimbo byakabaye amahitamo ya mbere y’abatetsi bitewe nuko binoroshye mu guteka.Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa “Archives of Internal Medicine” bwagaragaje ko abagabo n’abagore bafashe iri funguro inshuro enye mu cyumweru bari bafite ijanisha riri hasi kuri 22 % ryo kuba barwara indwara y’umutima kuruta abarifashe rimwe mu cyumweru. Mu bushakashatsi bwakurikiye bwagaragaje ko abakomeje gufata iyi ndyo bagize ijanisha ringana na 33% ryo kwirinda indwara y’umutima, naho abakurikije imirire yo isanzwe badafata ibishyimbo bakaba baragize urwego ruri hejuru rwo kuba barwara indwara y’umutima.
Andi makuru yatangajwe na Kaminuza ya Cororado mu kinyamakuru kitwa the “Journal of Nutrition” yatangaje ko umuntu ufata ibishyimbo ndetse n’inyanya kenshi ku bagore bibarinda kurwara kanseri y’ibere.
Mu bundi bushakashatsi bwakozwe na “Archives of Internal Medicine” bugakorerwa ku bagore bagera ku 90,630 bafite imyaka iri hagati ya 26 ndetse na 46 ubu bushakashatsi bwatangiye mu mwaka wa 1991 nyuma y’imyaka umunani aba bashakashatsi babonye ko abagore bafata ibishyimbo cyangwa imiteja byibura kabiri mu cyumweru 24% ari bo babaga badashobora kwandura kanseri y’umutima biruta abagore babifata rimwe mu kwezi.
Kurya ibishyimbo bituma ubiriye agira ibiro bigereranije, bigabanya Girikoze (Glucose) iri mu maraso, insurini (insuline), koresiterori (cholesterol) kandi bikagabanya ingaruka za diyabeti ku bamaze kuyirwara.
0 comments:
Post a Comment