Gukanuka cyangwa se kuva imyuna ni ukuva amaraso mu mazuru akenshi nta mpamvu igaragara yabiteye cyangwa bitewe n’impanuka ifata ku mazuru. Urugero ni nk’ingumi yo ku mazuru.
Nk’uko tubisanga mu gitabo «The professional guide to signs and symptoms» ndetse no ku rubuga rwa internet Wikipedia, ngo gukanuka biterwa no kwangirika k’udutsi duto tw’amaraso tugaburira amazuru.Mu mpamvu zishobora gutera gukanuka bavuga ko harimo:
•Nko kuvunika kw’izuru
•Kugira umuvuduko ukabije w’amaraso
•Kunywa ibiyobyabwenge binyuze mu mazuru nka cocaine
•Kudatsina kw’amaraso bitewe no gufata imiti nka aspirin
•Ngo ushobora gukanuka nyuma yo kurwara ibicurane
•Kuma mu mazuru cyane cyane bitewe n’imihandagurukire y’ubushyuhe
•Kanseri zifata amazuru
Ikindi umuntu ngo agomba kumenya ni uko gukanuka biri amoko abiri, hari ukuva imyuna mu izuru rimwe (epistaxis unilateraleou benigne), aho ushobora gufatisha urutoki ku zuru bikarekera aho ndetse ntabwo ibi byo bigira ingaruka ku mihandangurikire yo gutera k’umutima cyangwa ku muvuduko w’amaraso.
Hari ndetse no kuva imyuna mu mazuru abiri icyarimwe (epistaxis graveou bilaterale), ibi byo ngo ni bibi cyane kuko umuntu atakaza amaraso menshi ndetse akaba yagira umuvuduko w’amaraso muto, ndetse bikaba byatuma agwa muri koma igihe adakurikiranywe vuba .
0 comments:
Post a Comment