Iyo ubushyuhe bwiyongereye haba hari ingamba zigomba gufatwa nko mu bice bisanzwe bishyuha ndetse no mu butayu. Hari abumva ko ubushyuhe bukabije nta cyo bubatwaye ariko byangiza imikorere myiza y’uruhu rw’umuntu bityo bikaba byanatuma ibishishi (acné) bihuririra. Izo ngamba zatangajwe n’ikigo gishinzwe kwirinda no kwigisha ku buzima cyo mu Bufaransa.
Urubuga www.topsante.com rwatangaje ko ubushyuhe bukunze kuboneka igihe cy’amanywa, izuba ririmo kwaka, ari na yo mpamvu inama ya mbere ari ukutajya ku zuba muri ariya masaha aba akabije ubushyuhe nka saa tanu z’amanywa kugeza saa kumi.Niba urugo rwawe ruherereye ahantu udashobora kubona ahantu hafite amafu, jya ugerageza ujye ahandi yaba ashobora kuba ari nko mu mangazini, ahabera imyidagaduro, n’utundi duce twagenewe kuruhukiramo.
Indi nama ni ukoga buri gihe cyangwa igihe cyose wumva icyokere kuko akenshi umubiri w’abakuze ntabwo uhumeka neza nk’uw’abakiri bato.
Muri iki gihe cy’ubushyuhe ngo ni ngombwa gufunga amalido n’amadirishya maze ukayafungura nijoro, ariko burya ngo si byiza kurara ufunguye amadirishya kuko hanze haba huzuye umwuka mubi (gaz carbonique) uba wasohowe n’ibyatsi bibisi.
Muri izi nama rero, harimo kunywa utarinze gutegereza ko wagira icyaka. Wenda ushobora kwiyemeza gufata ikirahure buri gihe cyose umaze gufata ifunguro cyangwa ukiyemeza kunywa nka litilo imwe n’igice y’amazi ku munsi.
Aha si kuvuga kotugomba kunywa amazi gusa, ahubwo ushobora kunywa n’isupu cyangwa isosi ikonje, icyayi, cyangwa amazi avanze n’ibindi bintu. Ariko kandi ibisindisha na byo, hamwe n’ibinyobwa bifite isukari nyinshi ngo ni ibyo kwirinda bitewe n’uko bishobora gutera izindi ngaruka.
Inama ya gatanu ngo ni ukugerageza kurya indyo yuzuye kugira ngo wongere izindi mbaraga kuko ubushyuhe butera kugabanuka kw’izo ngufu (energies).
Ikindi kandi ni ukwitonda igihe cyose wumva unaniwe kuko ngo iyo bitewe n’ubushhyuhe ku bantu bakuze biza byitwaye nko kunanirwa bisanzwe cyangwa se isereri, ndetse no gukanguka kenshi nijoro.
Iyo bigenze gutyo ni uguhita wibuka ko ahantu hafite amafu ari ngombwa, kunywa amazi, imitobe y’imbuto cyangwa ibindi binyobwa bitera imbaraga. Gusa uru rubuga rugira ruti «Niba ibimenyetso bikomeje kongera ubukana bikanarenza igihe cy’isaha, ni byiza guhita wihutira kwa muganga akamenya neza ikibitera.»
Icya nyuma ni ukutihererana imyumvire yawe ugasanga abaganga bakakugira inama kabone n’iyo ugaragaza bya bimenyetso bisanzwe.
Igihe uba ahantu hashyushye ukugaragaza ibi bimenyetso bikurikira : gucika intege bikabije, umunaniro udasanzwe, isereri, umuriro, kubura ubwenge, iseseme, kuruka, kuribwa n’imitsi, n’ubushyuhe bukabije, icyaka kidasanzwe cyangwa kubabara mu mutwe ntukabyimenyere wenyine, gisha inama.
0 comments:
Post a Comment