Mu bibazo bikunze kwibazwa, harimo kumenya uko igitsina cy’umugabo gikwiye kureshya ndetse hari n’aho usanga n’abatari bake bafite ipfunwe ry’uko baba bafite igitsina gito. Ariko se haba hari impamvu zishobora gukuraho iri pfunwe ku waba atekerezako afite igistina kigufi cyangwa gito?
Twifashishije urubuga e-santé.fr, dore igisubizo ku bibaza iki kibazo n’ibindi bisa nacyo:Ese igitsina cy’umugabo gikwiye kureshya gute igihe cyafashe umurego cyangwa kitafashe umurego?
Zimwe mu mpamvu ngo zituma abahanga mu bijyanye no kubaga (les chirurgiens) bibanze kuri iki kibazo ni uko usanga hari abantu benshi bakunze kubasaba kubongerera ibitsina. Ndetse ngo hari n’abarwayi usanga basaba kongererwa igitsina kandi bari basanzwe bafite icyujuje indeshyo ikwiye. Ibyavuye mu bushakashatsi rero ngo byerekanye ko uburebure bukwiye (la longueur moyenne) bw’igitsina cy’umugabo kitafashe umurego ikwiye kuba hagati ya cm 9 na cm9,5. Igitsina cyaba cyafashe umurego, uburebure bukiyongera kuva kuri cm 12,8 kugera kuri cm14,5. Ku ruhande rw’umubyimba, igitsina cy’umugabo kitafashe umurego kigira umubyimba uri hagati ya 8cm kugera kuri 9cm; naho igihe cyafashe umurego kikagira umubyimba uri hagati ya 10cm kugera kuri cm 10,5.
Kuki se hari abasaba kongererwa igitsina kandi gisanzwe gifite uburebure bukwiye?
Mu rwego rwo guha agaciro ibipimo byafashwe, ngo abahanga mu bijyanye no kubaga kuri ubu bashobora kwifashisha ibyo bipimo byashyizwe ahagaragara kugira ngo babuze abashaka kongeresha ibitsina byabo kandi nyamara bifite uburebure bukwiye. Impamvu ngo ni uko usanga ku bagera kuri 85% by’abasaba kongererwa ibitsina baba bafite ibitsina bifite igipimo gikwiye ku kigereranyo cy’abaturage bose.
Kandi nyamara igikorwa kijyanye no kubaga (opération chirurgicale) ngo kigira ingaruka bityo kikaba kitagakwiye no kuba impamvu yo gutera impagarara. Cyakora ngo iki gikorwa gishobora kwemererwa umuntu ufite igitsina gifite uburerure n’umubyimba biri hasi ya cm 8 cyaba cyafashe umurego cyangwa cyitawufashe, nabwo kandi bigakorwa nyuma y’isuzuma rirebana n’imitekerereze mu rwego rwo gufasha umurwayi uko yakwitwara nyuma yo kubagwa haramutse habayeho kutagera ku ntego yari igamijwe.
0 comments:
Post a Comment