Abagabo benshi cyane abanywa itabi bakunze kwegera abaganga bababwira ko batakibasha gutera akabariro nk’uko bikwiye. Ubushakashatsi bw’abaganga b’Abanyamerika bemeza ibyo, bakomeza bavuga ko mu buhamya bakiriye bw’abagabo bagiriye inama zo kureka itabi, bwemeza ko nyuma yo kurireka babonye impinduka mu gutera akabariro ugereranyije na mbere batararireka.
Burya ngo Viagra si yo yonyine yifashishwa mu kuvura ubushake buke bwo gukora imibonano mpuzabitsina kuko ngo hari ubundi buryo wakoresha bwihuse kandi bworoshye, ari bwo « Guhagarika itabi niba urinywa ». Ubundi ngo iyo abo bantu bagannye kwa muganga ngo abagira inama yo kureka itabi byibura ibyumweru umunani.Mu bagabo 65 bafashweho urugero bafite icyo kibazo, 20% baje gutanga ubuhamya ko gukunda agatabi byari bibatanyije n’abagore babo ariko ngo nyuma yo gukurikiza inama za muganga ngo bagarukanye umurava n’ubushake budasanzwe mu gukora imibonano mpuzabitsina ngo ku buryo basigaye bumva banabikora inshuro eshatu ku munsi mu gihe mbere n’inshuro imwe ku munsi byabaga ari nk’igitangaza.
Ubusanzwe ngo mu itabi habamo uburozi bwa « Nicotine” butuma abarinywa batagira ubushake buhagije bwo gukora imibonano mpuzabitsina rimwe na rimwe ndetse igitsina cyabo kigakomeza gusinzira mu gihe abagore babo baba babashyiraho igitutu cyo gutera akabariro. Ibyo ngo bigasenya ingo nyinshi kuko abagore babo bakeka ko babaciye inyuma bityo ngo bakaba badashaka kubiteza.
Gusa ngo hashize imyaka 300 ingaruka mbi ziterwa n’itabi ku bagabo zishyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi. Ariko ngo si icyo kibazo cy’abagabo itabi ritera kuko ritera indwara nyinshi z’uhumekero, umutima, umwijima n’izindi. “British journal of urology international” nacyo kigira abagabo inama yo kureka itabi kuko ngo ryangiza ubushake bwabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bityo bikanagira ingaruka ku ngo zabo.
0 comments:
Post a Comment