Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet: naturalnews.com, ngo mu gihe abaganga barimo bavura umugabo w’umuhinzi wo mu Buhinde mu Bitaro by’ahitwa Bhopal Madya Pradesh muri icyo gihugu, ngo batangajwe no kubona uyu mugabo witwa Ryalu afite ibibazo byinshi kurusha ikibazo cyari cyamujyanye kwa muganga, dore ko ngo ahanini cyari ukubabara mu nda bisanzwe. Abo baganga rero ngo basanze mu gifu cy’uyu mugabo harimo imyanya myibarukiro y’abagore yuzuye iri gukurira mu mara. Muri iyi myanya myibarukiro, ngo harimo udusabo tw’intangangore, inkondo y’umura, inda ibyara, ndetse n’utuyoboro tw’intanga ngore.
Nk’uko Dr Pramod Kumar Shrivastava, Umuganga ubaga kuri ibi bitaro uyu mugabo Ryalu yivurizagaho yabitangaje, ngo uyu mugabo umurebeye inyuma nta kibazo yari afite ndetse n’imyanya myibarukiro ye inyuma nta kibazo yari ifte kandi yakoraga neza. Cyakora ngo mu nda harimo ibintu bitandukanye n’ibyo batekerezaga. Yagize ati «Mu busanzwe, ibintu biba biri mu gace ko mu nda kasohotse kakabyimba kubera uburwayi (hernia sac) aba ari amara. Ati ‘ariko twatangajwe no gusanga imyanya myibarukiro y’umugore mu nda’. Tukaba twayikuyemo tuvanye inda ibyara mu nda ye»Dr Shrivastava yavuze ko nubwo uyu mugabo yagaragaraga nk’ikinyabibiri, imisemburo ye (hormone) n’imyanya myibarukiro ye bisa neza cyane n’iy’umugabo. Uyu munganga akaba yarasobanuye ko impamvu yateye biriya ari nk’impanuka yabaye mu kwikora kw’ibice by’umubiri mu gihe yari mu nda ya nyina. Yakomeje avuga ko ibi bikomoka ku myanda ndetse n’imiti ikoreshwa mu kwica udusimba (insecticide ) cyane ikoreshwa mu buhinzi.
Ibi bitwereka ko atari byiza na gato kumena imyanda yose aho tubonye cyane cyane ko ihumanya ibyo turya, ikirere ndetse n’umubiri; ari na ho hava izi ngaruka zose.
0 comments:
Post a Comment