Guhekenya amenyo cyangwa “Bruxism” ni indwara igaragazwa no guhekenya amenyo bidaturutse ko umuntu arimo gukanjakanja ibiryo ahubwo bitewe na mouvements z’amagufa agize urwasaya igihe umuntu asinziriye. Ibi bigatuma wumva rimwe na rimwe umuntu ari guhekenya amenyo atabishaka, bikaba bikunze kuba iyo umuntu asinziriye.
Iyi ndwara ishobora gutera ikibazo cyo kononekara kw’amenyo cyane cyane ibijigo, bishobora kandi gutera ikibazo cy’ amagufa agize urwasaya aho ahurira bita “Temporomandibular jointsyndrome” (TMJ) mu rurimi rw’icyongereza .
Hari ikigereranyo cyerekana ko 15 kugeza kuri 33% by’abana baba bahekenya amenyo akenshi bigatangira bamaze kumera amenyo ya mbere, akenshi bikaba birangira iyo bamaze kuba bakuru.
Bimwe mu ibimenyetso biranga “Bruxism” harimo kugira amenyo magufi kandi atyaye, kugira uburibwe bw’imikaya igize igice cyo mu maso, kugira ibibazo by’imikorere y’amagufa agize urwasaya, kubabara umutwe ndetse n’ibindi.
Bityo rero uramutse ugira ikibazo cyo guhekenya amenyo haba nijoro cyangwa ku manywa wagana abaganga b’inzobere bakakugira inama.
0 comments:
Post a Comment