Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ikibazo cyo kubura ibitotsi gishobora kuba intantaro y’indwara y’umutima

Kubura ibitotsi ngo byaba ari bibi ku mutima. Ibi ni ibyashyizwe ahagaragara kuwa kane n’ibitaro bya Kaminuza ya Charleroi bifatanyije na Kaminuza yigenga ya Bruxelles aho abahanga bo muri ibyo Bitaro na Kaminuza basanze ko ngo igabanyuka ry’ibitotsi by’umuntu rigira ingaruka z’igihe kinini ku buzima bwe ndetse ngo bikaba byanamutera indwara z’umutima.

Ngo kuba umuntu yakora ataruhuka amasaha 24 kuri 24 ndetse n’iminsi yose y’icyumweru, bigira ingaruka ku bitotsi aho ngo umuntu ashobora kubaho atagira ibitotsi burundu. Bikaba rero bigira ingaruka ku buzima busanzwe, ariko by’umwihariko ngo bikaba bitera indwara z’umutima nk’uko aba bashakashatsi babigaragaje.

Ikindi Laboratwali ya Charleroi ifatanyije na Kaminuza yigenga ya Bruxelles bashyize ahagaragara ni uko uku kuba umuntu yabura ibitotsi burundu bishobora guturuka ku buryo yakoze akazi ke k’umunsi, bityo rero ngo kunanirwa bikaba byatera iki kibazo kandi nabyo ngo biri mu byatera indwara z’umutima. Aha rero ngo kuba waruhuka iminota 20 ku munsi ukurikira uwo wabuzeho ibitotsi bikaba bishobora gutuma wongera kumera neza.

Imirimo rero abantu bakora bataruhuka ngo ikaba ari yo akenshi ibatera ibura ry’ibitotsi rihoraho ribageza ku kuba barwara indwara z’umutima.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo