Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ni iki gitera ikirungurira?

Nk’uko tubikesha Igitabo ‘The Pathophysiology of Disease cyanditswe na Stephen MC Phee, mu icapisho ryacyo rya gatatu, umuntu ufite ikirungurira yumva bisa n’aho mu gituza he hari ubushye, ariko ngo nubwo ubwo bushye buba buri kumvikanira hafi cyane n’aho umutima uri mu gituza, ngo ibyo ntaho byaba bihuriye n’indwara y’umutima.

Ikirungurira giterwa ahanini n’ibintu biba biri mu gifu, cyane cyane ibyo umuntu yariye bisa n’ibigaruka mu muhogo (oesophagial reflux), noneho kubera ko biba birimo acide yo mu gifu yitwa ‘acide chloryhydrique (HCL)’, ikaba ari yo itwika icyo gice noneho akumva arimo kuribwa kandi akumva mu gatuza hokerwa cyane.

Twibutse ko kandi mu busanzwe iyi acide ifasha mu igogorwa ry’ibyo twariye cyane cyane nk’intungamubiri zo mu bwoko bw’ibyubaka umubiri (proteins).

Ibindi bishobora gutera ikirungurira:

-Kunywa itabi n’inzoga byongera ikirungurira
-Kurya ibiryo birimo amavuta menshi
-Kurya (guhekenya) chicarette cyangwa chocolat nyinshi
-Kuryama ukirangiza gufungura
-Kuryama ucuramye (amaguru ari hejuru cyane ugereranije n’umutwe)
-Kwambara imyenda ihambiriye cyane
-Kurya ibiryo byinshi cyane
-Indwara y’igifu no kuruka

Wakora iki kugira ngo wirinde ikirungurira?

Irinde kurya ifunguro ryinshi cyane, ririmo amavuta menshi, kandi ujye uryama byibuze nyuma y’iminota 30 urangije kurya. Ni byiza kugana muganga igihe bikomeje kuko ikirungurira gishobora kugirana isano n’izindi ndwara nka kanseri yo mu muhogo ndetse n’indwara y’igifu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo