Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibyiza byo kurya ubunyobwa

Ku isi yose, ubunyobwa buzwi nk’ikiribwa cyiza kandi gikize ku ntungamubiri.

Abahanga mu bimera bavuga ko ubunyobwa ari igihingwa kiba mu muryango w’ibinyamisogwe. Ubunyobwa bukomoka muri Amerika y’Amajyepfo, muri Mexico no muri Amerika yo hagati, ariko kugeza ubu buhingwa mu duce dutandukanye tw’isi dutuye.

Dore imwe mu mimaro yabyo:

-Ubunyobwa n’ibindi bintu bituruka ku bunyobwa bifite akamaro kenshi mu kuvura indwara y’amaraso mu mubiri (hemophilia) n’izindi zivukanwa zijyanye m’imikorere y’amaraso. Kurya ubunyobwa bifitiye akamaro abantu bafite ibibazo bwo kuva mu mazuru (imyuna) ndetse n’abagore cg abakobwa bakunda kugira ibibazo byo kuva cyane mu mihango.

-Hari ibintu bitanu (5) by’ingenzi bikenerwa mu kurinda no kubaka umubiri ari byo bita: ibiterambaraga(food energy), protein, phosphorous, thiamin and niacin. Ibi byose uko ari 5 biboneka ku bwinshi muri iki kiribwa.

-Ubunyobwa bukize kuri Vitamine, usanga hari ubwoko bwa vitamine bugera kuri cumi na butatu (13), burimo ubwoko bwa vitaminne A, B, C na E. Ikindi ni uko ubunyobwa bukize ku byo bita imyunyu ngugu (minerals) nka: calcium, iron, zinc, boron n’iyindi myinshi y’ingezi igera kuri 26 ifasha mu mikorere n’imimerere myiza y’ubwonko kandi igafasha amagufwa gukomera.

-Abahanga mu by’imirire bavuga ko ubunyobwa buvanze n’ibindi biryo by’intungamubiri, bitetswe gihanga, ari byiza ku bana bakiri bato, abagore n’abayeyi bonsa. Bifasha umubiri kwirinda no kutandura indwara nk’igituntu n’indwara y’umwijima (hepatite).

-Ubunyobwa bukize ku byo bita anti-oxidant & resveratrol: bifasha kurinda indwara z’umutima, kutandura kanseri, ndetse no kurwanya ubukanyarare bw’umubiri wawe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo