Kwitinya ibi bita Timidite mu rurimi rw'igifaransa ni ukwiyumvamo ko abantu batakumva, bakunenga, bakugaya ndetse ukagera n'aho nawe witakariza icyizere, ukiheza aho abandi bari, ukumva nta jambo wabagiramo.
Dore rero uko wabigenza ngo ukire iyo ndwara:-Kora kenshi imyitozo ngororamubiri kandi uyikorere aho uhura n'abandi bishobotse; ab'igitsina mudahuje.
-Wirambirwa ubonye aho ushaka kugera hakiri kure kuko si ibyo umuntu akira none n'ejo. Komeza wihatire kujya aho abandi bari.
-Wikwihutira guhindura imyifatire wari usanganwe yose. Gerageza kugenda uvana mu nzira kimwe ku kindi, niba utajyaga ugera aho abandi bari uhagere.
0 comments:
Post a Comment